Musk yatangaje aya makuru ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu abinyujije ku rubuga rwe rwa X (rwahoze ari Twitter), aho mbere yabanje kubaza abamukurikira niba bifuza ishyaka rishya. Mu butumwa bwe, yavuze ati:“Benshi muri mwe, mwifuje ishyaka rishya rya politiki, kandi muraribonye. Uyu munsi, The America Party ivutse kugira ngo tubasubize ubwisanzure bwanyu.”
Iri tangazo rije nyuma y’uko Trump ashyize umukono ku mushinga w’itegeko ryerekeye imisoro n’ingengo y’imari, yise “Big, Beautiful tax bill”. Uyu mushinga ariko wateje impaka zikomeye, aho Musk yawunenze byimazeyo avuga ko uzashyira ubukungu bw’igihugu mu kaga.
Abasesenguzi b’imyitwarire ya politiki muri Amerika bavuga ko iki gikorwa gishobora kuba intangiriro y’impinduka zikomeye ku miterere y’amashyaka muri Amerika, aho ishyaka rya gatatu rikomeye rishobora kuvuka rigatera igitutu ishyaka rya Democratic n’irya Republican.
Musk, ufite ijambo rikomeye mu by’ubukungu n’ikoranabuhanga, aramutse akomeje gushyira imbaraga muri politiki, ashobora guhindura byinshi mu buryo bwa politiki ya Amerika, cyane cyane mu gihe cy’amatora ataha ya perezida.
Iri shyaka The America Party rihanzwe amaso n’abantu bose: Abamushyigikiye bamufata nk’intwari y’ubwisanzure, mu gihe abandi bamubona nk’umushoramari winjiye mu bya politiki kugira ngo arengere inyungu ze bwite.
Icyakora, ikigaragara ni uko umubano wa Trump na Musk ushobora kuba wageze ku iherezo, maze Amerika igatangira urugendo rushya rw’imivugururire ya politiki.
Elon Musk na Donald Trump bamaze iminsi bareba ay'ingwe
