Element agiye guhurira ku rubyiniro n'abarimo Sheebah Karungi na Rema Namakula

Element agiye guhurira ku rubyiniro n'abarimo Sheebah Karungi na Rema Namakula

 Mar 1, 2026 - 11:18

Umuhanzi ubifatanya no gutunganya umuziki mu Rwanda, Element Eleeeh ategerejwe muri Uganda mu gitaramo azaririmbamo muri uku kwezi kwa Werurwe 2026, aho azahuriramo n'ibyamamare bitandukanye byo muri Uganda.

Element azaririmba mu gitaramo cy'urwenya gisanzwe kibera muri Uganda, kizwi nka 'Comedy Store' gitegurwa n'umunyarwenya Alex Muhangi.

Ni igitaramo kigiye Kuba kuri iyi nshuro bafasha abayoboke b'idini rya Islam kwizihiza umunsi mukuru wabo wa 'Eid', aho bazaba basoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Element azahurira ku rubyiniro n'abandi barimo Sheebah Karungi, Rema Namakula, King Saha, Laika, Mesach Semakula, Maddox, Haiji Haruna Mubiru, Kapeke, Myko Ouma n'abandi.

Element agiye kongera gutaramira muri Uganda