Ibi Trump yabigarutseho mu birori byo gukusanya inkunga aho itike yo kwinjira yaguraga miliyoni imwe y’amadolari ku muntu.
Yatangarije abari aho ko yiteguye kwimura urumogi rukava mu cyiciro cya Schedule I (imiti ifatwa nk’ifite akaga gakomeye kurusha indi) akarushyira mu cyiciro cya Schedule III.
Iyo ntambwe izorohereza ubushakashatsi, ubucuruzi, ndetse inateze imbere isoko ry’urumogi riri kwaguka byihuse muri Amerika.
Kim Rivers, Umuyobozi Mukuru w’uruganda rukomeye rukora ibijyanye n’urumogi rwa Trulieve, ari mu basabye Trump gukora iyo mpinduka. Uyu mushinga watangijwe bwa mbere n’ubutegetsi bwa Joe Biden, ariko ntiwashyizwe mu bikorwa.
Naramuka abyemeje, bizaba ari impinduka nini mu mategeko y’Amerika, cyane cyane ko mu mwaka wa 2018 Trump yari yaravuze ko ikoreshwa ry’urumogi rigabanya ubwenge bw’umuntu.
Trump agiye gukura icyasha ku rumogi
Trump yigeze kuvuga ko kunywa urumogi bigabanya ubwenge bw'umuntu
