Davis D yihaye amenyo y'abasetsi

Davis D yihaye amenyo y'abasetsi

 Jul 12, 2024 - 09:22

Umuhanzi Icyishaka David uzwi mu muziki nka Davis D, yahawe urw'amenyo n'abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y'uko yirase amashimwe bigatinda, abantu bakavuga ko harimo no kwiyemera.

Davis D utajya ukunda kwiburira mu gukora udushya dutandukanye yongeye kurikoroza nyuma yo kwishimagiza ahamya adashidikanya ko ari we muhanzi wa mbere mu gihugu ukora indirimbo zifite amashusho meza.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yakoreye kuri Instagram (Live), ashimangira ko nta muhanzi Nyarwanda wafungura udushumi tw'inkweto ze mu bijyanye no gukora amashusho y'indirimbo ahenze kandi afite umwimerere.

Ibi abivuga ashingiye ku kuba akunze gukorera amashusho mu mijyi ikomeye nka Dubai, ari naho aherutse gukorera iyo aherutse gushyira hanze yise 'My Dream' n'indi mijyi itandukanye, kandi ugasanga akoreshamo abakobwa b'abanyamahanga cyane kandi bahenze.

Gusa ibi ntibyabujije abantu kumuha urw'amenyo bavuga ko kuba akora amashusho meza, atari we wakagombye kuba abyivugira ahubwo abafana be bayareba ari bo baba bakwiye kumubwira niba ari meza cyangwa ari mabi.

Bongeye kumwibutsa ko kandi kuba ayakora bitavuze ko indirimbo ze ari zo zirebwa cyane , kuko ahubwo usanga ziri mu zifite abazirebye bake ku rubuga rwa YouTube ugereranyije n'agaciro ayo mashusho afite.

Davis D uri kubarizwa ku mugabane w'i Burayi, ategerejwe muri Poland mu gitaramo azahuriramo n'abarimo Ruger, kiswe "Afrobeats Weekend: kikazaba tariki 20 Nyakanga 2024.

Kuri iyo tariki kandi agomba gutaramira mu gihugu cy'u Bubiligi mu gitaramo yatumiwemo kitwa 'AfroXtravaganza.'

Ni mu gihe nawe ari mu myiteguro yo gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.