Davido yahishuye ibanga akoresha kugira ngo ibintu bye bimuhire

Davido yahishuye ibanga akoresha kugira ngo ibintu bye bimuhire

 Apr 27, 2024 - 11:44

Umuhanzi Davido yakuyeho urujijo ku bavuga ko ubwamamare afite no kuba umuziki we n’ibindi bishamikiyeho bigenda neza kubera ubutunzi afite n’amafaranga ya se, avuga ko indangagaciro ze ari zo zituma ibintu bye byose bigenda neza kuko hari benshi baturuka mu miryango ikize kurusha iwabo ariko bagerageza kumera nka we bikanga.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri America, Davido yavuze ko indangagaciro ze ari zo zituma ibintu bye bimuhira cyane ugereranyije n’abandi mu gihe usanga abantu bamwe bavuga ko ibyo yagezeho byose byatewe n’ubutunzi afite ndetse n’amafaranga ya se wamuteye inkunga, dore ko ngo yahuye n’imbogamizi z’uko yatangiye umuziki iwabo ari abakire bigatuma abantu bavuga ko byose ari ukubera amafaranga y’iwabo.

Davido avuga ko hari abana benshi baturuka mu miryango itunze amafaranga menshi kurusha aya Se muri Nigeria ndetse hari n’abana batunze menshi kurusha aye ariko bagerageza kujya mu mwanya arimo mu myidagaduro ariko ntibibakundire kubera indangagaciro zabo.

Yagize ati “Hari benshi batunze biliyoni muri Nigeria, ndetse bakize kurusha Papa…Hari abana b’abakire bagerageje gukora ibyo nagerageje  gukora mu muziki, imyidagaduro na business ariko ibyanjye byampiriye kubera indangagaciro zanjye.” “Imbogamizi nahuye na yo ni uko natangiye umuziki Papa afite ubutunzi, gusa baje kunyemera ku mpamvu imwe y’uko mfite impano. Sintekereza ko bari kunyemera iyo mba ntari umuhanga mu byo nkora.”

Ibi yabivuze mu gihe usanga abantu benshi bavuga ko Davido nta bundi buhanga budasanzwe afite, ahubwo byose bituruka kuba yaravukiye mu muryango w’abakire kandi uzwi muri Nigeria bikamworohera guhita agafata vuba.

Davido yahinyuje abavuga ko aho ageze mu rugendo rwe rw'umuziki biterwa n'amafaranga ya Se