Cristiano Ronaldo yongeye gukebura abamuca amazi

Cristiano Ronaldo yongeye gukebura abamuca amazi

 Nov 6, 2025 - 19:25

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusubiza abamunenga bavuga ko atsinda ibitego byinshi kubera ko akina muri Saudi Pro League.

Mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan, Ronaldo yavuze ko abantu benshi bavuga ibyo batazi, kuko batigeze bakinira muri Saudi Arabia cyangwa ngo bamenye ubukana bw’iyo shampiyona.

Yagize ati:“Ntabwo nkeneye gusobanura byinshi, abantu bavuga ibyo bashaka. Baravuga ngo Shampiyona ya Saudi… ariko ntibigeze bahaba, ntibigeze bakina hano. Ntibazi uko ari ukumara iminota 90 ukina mu bushyuhe bwa dogere 40. Nta kintu na kimwe bazi."

Uyu munya-Portugal wakiniye amakipe akomeye nka Real Madrid na Manchester United yavuze ko Shampiyona ya Saudi iri ku rwego rwo hejuru, ndetse ikaba iruta iya Portugal n’iya Ligue 1 yo mu Bufaransa, aho yavuze ko ugizwe na PSG yonyine.

Yagize:“Shampiyona ya Saudi iruta cyane cyane iya Portugal, rwose… naho iya France yo ni PSG yonyine."

Ronaldo kandi yagaragaje ko atumva impamvu ibitego atsindira muri Saudi Pro League bitabarirwa mu irushanwa rya Golden Boot, avuga ko gutsinda muri Saudi bitoroshye ugereranyije no muri La Liga.

Ibi bisubizo bya Ronaldo bikomeje gutera impaka ku rwego mpuzamahanga, bamwe bamushyigikiye bavuga ko ari ukuri, abandi bakamushinja kwihagararaho no gushaka gukabya.

Cristiano Ronaldo yakebuye abamuca amazi 

Cristiano Ronaldo yongeye kwibutsa abantu ko akina muri shampiyona ikomeye