Ronaldo, wegukanye Ballon d’Or inshuro eshanu, yahawe iyo karita nyuma yo gukubita inkokora Dara O’Shea, umusifuzi agahita amusohora mu kibuga. Uyu mwanzuro wahise utuma umutoza Roberto Martinez amukura mu mwiherero w’ikipe y’igihugu kugira ngo yite ku miyoborere y’abasigaye.
Mu rwego mpuzamahanga, ikarita itukura itangwa ako kanya (direct red card) ituma umukinnyi ahagarikwa imikino ibiri. Ibi bisobanuye ko Ronaldo ashobora kuzabura umukino wa mbere wa Portugal mu mikino y’igikombe cy’Isi, amarushanwa ashobora kuba aya nyuma mu mateka ye yo gukinira ikipe y’igihugu.
Nubwo ari kimwe mu bihugu bikomeye ku rwego rw’isi, Portugal ntirabasha kubona itike y’igikombe cy’Isi cya 2026. Bakeneye intsinzi ku mukino w’ingenzi bahura na Armenia ku Cyumweru, kugira ngo birangirire ku mwanya mwiza.
Icyakora, hari n'andi mahirwe nibarangiriza umukino banganyije, bigahuza n’uko Hungary yatsinze Ireland ibitego birenze bitatu.
Ibyo byatuma Portugal yashyirwa mu cyiciro cyo gushaka itike binyuze mu mikino ya kamarampaka (play-offs), inzira itoroshye ku gihugu cyamenyerewe guhatanira ibikombe.
Nta gushidikanya ko iki kibazo cya Ronaldo cyongereye umuzigo ku ikipe y’igihugu ya Portugal, yari isanzwe iri mu bihe bitari byiza mu mikino ishize. Ubu Martinez n’abakinnyi be basigaye bafite inshingano zo kwiyubaka batari kumwe n’igihangange cyabo.
Portugal irakomeza kwizera amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi, ariko urugendo ruragenda rusaba imbaraga nyinshi, cyane cyane ubwo umukinnyi ukomeye kurusha abandi adahari.
Cristiano Ronaldo ikarita yahawe yikoreje umutwaro Portugal
Cristiano Ronaldo yahawe ikarita yambere itukura mu mikino mpuzamahanga y'amakipe y'ibihugu
