Cristiano Ronaldo yasubije abibaza igihe azarekera ruhago

Cristiano Ronaldo yasubije abibaza igihe azarekera ruhago

 Oct 8, 2025 - 11:25

Umukinnyi w’icyamamare Cristiano Ronaldo yatangaje ko adateganya gufata ikiruhuko mu mupira w’amaguru, avuga ko agifite byinshi byo gutanga ku ikipe y’igihugu ya Portugal no mu mupira w’amaguru muri rusange.

Mu ijambo rye, Ronaldo yagize ati: “Ndabizi hari abantu bashobora kuba barambuwe kundeba nkigaragara muri ibi birori, ariko ndabizi ko nkirimo gutanga byinshi ku ikipe y’igihugu ya Portugal no ku mupira w’amaguru. Ndashaka gukina imyaka micye iri imbere, si myinshi… ariko ndashaka kubikora . Ndashimira bagenzi banjye bose ibyo banyigishije ndetse n’icyi kiragano gishya. Turashaka kubona itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.”

Ronaldo yongeyeho ko yishimira uburyo akiri mu bihe byiza, kandi ko igihe azahagarikira gukina kizagera afite umutima utekanye kuko azaba yaratanze byose.

Yagize ati:“Ndakifuza gukora ibintu byiza, ngafasha ikipe yanjye n’igihugu cyanjye cya Portugal. None se kuki ntakomeza? Ndizera ko igihe nzajya mu kiruhuko, nzagenda nishimye kuko natanze byose".

Uyu rutahizamu w’imyaka 40 y’amavuko yavuze ko ubu abaho atagendera ku ntego ndende, ahubwo akora gahunda ngufi zimusigira ibyishimo.

Yakomeje agira ati:“Mfite imyumvire yo kubaho umunsi ku munsi. Nta gahunda ndende mfite. Ubu nkora gahunda ngufi kuko bituma ubuzima burushaho kuba bushimishije".

Cristiano Ronaldo, ukinira ikipe ya Al Nassr yo muri Arabia Saudite, ari mu bakinnyi bakuze bakomeje kugaragaza urwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru, kandi arateganya gufasha Portugal kugera ku rwego rwo guhatanira igikombe cy’Isi cya 2026.

Cristiano Ronaldo yatangaje ko nta gahunda afite yo guhagarika gukina umupira