Cole palmer ubwo yashyikirizwaga igihembo cy'umukinnyi witwaye neza mu gikombe cy'Isi cy'amakipe (Club World Cup 2025), hari hagenwe Perezida Trump nk'uwagombaga kukimushyikiriza.
Ubwo yamukoraga mu ntoki, Trump yabwiye Palmer ati "Umuhungu wanjye ni umufana wawe ukomeye cyane."
Cole palmer yavuze ko atibuka neza icyo yamusubije, aho yagize ati "Sinibuka neza icyo namusubije, ariko ntekereza ko namubwiye nti 'Murakoze' cyangwa ikindi kimeze nk'ibyo."
Ikipe ya Chelsea n'iyo yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda Paris Saint Germain ku bitego 3-0 harimo bibiri byinjijwe na Cole palmer.
Mu kwishimira igikombe ndetse no gutanga ibihembo, Perezida Donald Trump yagiye akora n'utundi dushya twinshi harimo no kwanga kuva ahishimirirwa igikombe (stage) nk'uko bigenda iyo utanga igikombe amaze kugitanga.
Donald Trump yanze kuva kuri stage igihe Chelsea yari igiye kwishimira igikombe
Cole palmer ni umwe mu bakinnyi bafashije kwegukana iki gikombe
