Chris Brown yatawe muri yombi

Chris Brown yatawe muri yombi

 May 15, 2025 - 14:57

Inzego zishinzwe umutekano mu Bwongereza, zatangaje ko bataye muri yombi umuhanzi Chris Brown aho akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yakoreye muri iki gihugu mu 2023.

Police yatangaje ko Chris Brown yatawe muri yombi ahagana saa munani z'urukerera afatiwe kuri Hotel y'inyenyeri eshanu yo mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza yitwa 'The Lowry Hotel'.

Ni nyuma y'uko inzego zishinzwe umutekano zimenye amakuru ko Chris Brown yaje muri iki gihugu mu ndege y'umwihariko (Private jet), niko guhita berekeza kuri iyo hotel yari acumbitsemo bajya kumufata.

Mu itangazo bashyize hanze bagize bati "Umugabo w'imyaka 36 y'amavuko yatawe muri yombi afatiwe kuri hotel i Manchester, ahagana saa 2:00 z'urukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa."

Chris Brown akurikiranweho icyaha yakoze tariki 19 Gashyantare 2023, ubwo yagiranaga amakimbirane n'umu-producer witwa 'Abe Diaw' bari bahuriye mu kabyiniro kitwa 'Tape nightclub' gaherereye i London, akamukubita icupa.

Icyo gihe Chris Brown inzego zishinzwe umutekano ntizabashije kumufata kuko yahise asubira iwabo.

Ku munsi w'ejo nibwo Chris Brown yari yongeye gusubira mu Bwongereza, aho afite ibitaramo muri Kamena 2025.

Chris Brown yatawe muri yombi

Chris Brown arashinjwa gukubita icupa umu-producer wo mu Bwongereza mu 2023