Umuhanzikazi w'Umunya-Canada Celine Dion yaba agiye gutaramira mu Bufaransa mu birori byo gufungura imikino Olympic nyuma y'imyaka igera hafi kuri ibiri yarazahajwe n'indwara ya stiff-person syndrome.
Celine w'imyaka 56, iyi ndwara ikaba yaramufashe mu Ukuboza 2022, ibyatumye asubika ibitaramo byose yari afite, ndetse umuvandimwe we Claudette wakunze kujya utanga amakuru ye, yavuze ko ashobora guhagarika umuziki, gusa mu minsi yashize yatangiye kugaruka mu ruhame ndetse avuga ko vuba aha yitegura kugaruka mu muziki.
Umwe mu bantu ba hafi ya Celine Dion, yaganiriye n'ikinyamakuru The Sun, avuga ko hari amahirwe ko Celine Dion yatarama mu birori byo gufungura imikino Olympic i Paris mu Bufaransa, aho ashimangira ko byaba ari amahirwe kuri we kuko yaba afite imyuka mu bitaramo yazategura mu bihe bizaza.
Uyu watanze amakuru, avuga ko Celine ashobora kuzaririmba indirimbo imwe gusa kuko ubuzima bwe butaramera neza. Imikino ya Olympic, itegerjwe ku wa 26 Nyakanga 2024, ikazageza ku wa 11 Kanama 2024.

Celine Dion ashobora gutarama mu mikino ya Olympic
