Amazina nyakuri yiswe n'ababyeyi be ni Irakoze Nziza Shaff ariko akaba azwi mu muziki by'umwihariko mu njyana ya hip hop ku mazina ya Kega Dolphin.
Uyu ni umusore uri kugarukwaho mu myidagaduro y'u Rwanda by'umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n'imirapire ye idasanzwe.
Dolphin umubwira ijambo agahita arikoramo indirimbo mu buryo bwa rap ako kanya nta gutekereza kundi ukaba wamubwira amagambo arenga ijana ayaririmba ntaguhagarara ngo abanze atekereze kandi akabikora neza.
Amwe mu mashusho y'uyu musore akomeje guca ibintu kuri Instagram, amugaragaza ari mu kiganiro 'Up Trend Podacast' n'umunyamakuru witwa Malayika, aho amubwira amagambo atandukanye agahita akoramo indirimbo mu buryo bunyuze amatwi.
Nubwo ari aya mashuhso yaciye ibintu, ariko no mu minsi yashize yakoranye ikiganiro na The Choice Live nabwo yongera kwerekana ubuhanga bwe mu gutekereza byihuse umubwira ijambo agahita akuramo indirimbo.
Mu kiganiro kihariye Kega Dolphin yagiranye na The Choice Live kuri uyu wa 01 Ukuboza 2024, yasobanuye ko ari kwishimira uburyo abantu bari kwakira impano ye, avuga ko nubwo ari bwo agitangira, ariko yiteguye gukora byinshi.
Yavuze ko gukunda umuziki kwe byatangiye akiri umwana muto, kuko mu 2015 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, mu kigo habaye amarushanwa yo kuririmba ahigika bagenzi be.
Kega Dolphin umuraperi uri kuzamuka neza
Icyakora avuga ko yirinze guhita yinjira mu muziki mu buryo bw'umwuga, abanza gusoza amaso. Ati " Nategereje ko mbanza gusoza amasomo yanjye kugira ngo mbe nakora umuziki mwiza ufite gahunda.
"Nkunda gukora ibintu byiza niyo mpamvu nitonda iyo ngiye gukora igihangano. Muri rusange navuga ko mu 2023 ari bwo ninjiye mu muziki mu buryo bw'umwuga. Nakoze indirimbo mu buryo bwa freestyle yitwa Wagwan iri ku You Tube yanjye."
Yakomeje avuga ko muri Kamena 2024 nabwo yasohoye indirimbo yise "Good Energy" ndetse kuri ubu akaba afite n'indi yise "Jah" aho nayo wayisanga ku mbuga zose zicuruza umuziki.
Abajijwe niba hari indi mishinga afite hafi aha, yavuze ko imishinga ihari cyane, ndetse ko mu ntangiriro z'umwaka utaha azashyira hanze EP akazanakora amashusho y'imwe mu ndirimbo zizaba ziriho, dore ko izo amaze gukora zose atari yazikorera amashusho.
Dolphin yasoje asaba Abanyarwanda kuba bakumva ibihangano bye bakamushyigikira ariko bakamuha n'inama mu gihe bumva yanditse indirimbo itameze neza akaba yagira ibindi ahindura, ndetse ashimira abantu bose bakomeje kumwereka urukundo.
Ati "Ndi kwishimira urukundo abantu bari kunyereka, kandi urukundo ni urwa mbere. Gusa ndasaba abantu kumva indirimbo zange, ariko naba hari n'iyo nanditse nabi bakaba bankosora kuko ndi umuntu nshora kwibeshya.
"Iyo umuntu rero akweretse ibyo wakoze nabi, bituma umenya ibyo uhindura atari ukuba abantu bakubwira ko urenze kandi nta kintu kirimo. Ubwo rero biba byiza iyo umuntu akubwije ukuri ukagira ibyo wahindura niba bihari."



Umuraperi Kega Dolphin aremeza ko mu ntangiriro z'umwaka utaha azasohora EP ya Mbere
