Burna Boy ntakozwa ibyo kubyara

Burna Boy ntakozwa ibyo kubyara

 May 16, 2024 - 06:30

Umuhanzi Burna Boy yatangaje ko ibyo kubyara atajya abitekerezaho kuko yumva atiteguye kuba umubyeyi ngo yite ku bana be uko bikwiye, nk’uko ababyeyi be bamukunda bakanamwitaho.

Ibi yabihishuye mu kiganiro yagiranye n’abafana be kuri Instagram ye (Live), ubwo bagendaga bamubaza ibibazo by’amatsiko akabibasubiza adaciye ku ruhande.

Ubwo yabazwaga ku bijyanye n’impamvu nta mwana aragira kugeza ubu, asubiza ko ibyo atajya abiteganya mu gihe atarashaka umugore ndetse ko atabakeneye ubu. Yavuze ko bitewe n’ubuzima abayeho, kuri ubu atiteguye kuba yarera umwana akamwitaho nk’uko ababyeyi be babimukorera.

Yagize ati “Mwabonye uburyo mama ankunda? Mwabonye uburyo papa ankunda? Ndabizi ubuzima mbayemo, ubu ntabwo nashobora kubikorera undi. Rero mu gihe ntaratura ngo mbe nabasha kwita ku bana banjye umunsi ku wundi, ntabwo nzigera ngira umwana.”

Burna Boy yakomeje 1avuga ko we yumva ko abana be bakwiye ibyiza kurusha ibyo we yabonye, ari yo mpamvu ashaka kubanza gutuza, akitegura neza.