Bruce Melodie yasabye imbabazi

Bruce Melodie yasabye imbabazi

 May 25, 2024 - 09:48

Nyuma y’uko abafana b’ikipe ya APR FC, abakunzi b’umuziki Nyarwanda, abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi b’umuhanzi Bruce Melodie bari bamutegereje mu birori byo guha igikombe APR FC akaza kubatenguha ku munota wa nyuma, yaje gusaba imbabazi.

Ku munsi wo ku cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024 nibwo habaye ibirori byari byateguwe n’ubuyobozi bwa APR FC byo kwifatanya n’abahunzi b’iyi kipe mu byishimo byo kwakira igikombe cyayo cya 22 cya shampiyona yegukanye nyuma yo gukina imikino yose nta numwe itsinzwemo.

Mu kwizihiza ibi birori, ubuyobozi bwa APR FC bwatumiye n’abahanzi bagombaga gususurutsa abazitabira ibi birori barimo Chris Eazy, Riderman, Bruce Melodie wari watumiwe ku bufatanye na Bralirwa ari na yo yari umuterankunga mukuru w’iyi shampiyona, Dj Toxxyk na Dj Kavori.

Ku munota wa nyuma nibwo byatangajwe ko Bruce Melodie atakitabiriye ibi birori kubera ibyo batabashije kumvikanaho birimo kuba yarifuzaga ko bamwubakira urubyiniro ariko bakamubwira ko bitakunda bagahitamo kumukura ku rutonde.

Icyo gihe havuzwe ibintu byinshi, birimo ko Bruce Melodie yatinye kujya imbere y’abantu kuko ibyo yabateguje atigeze abishyira mu bikorwa (Album) kandi ko nta gihangano gishya yari afite yajya kuririmbira abantu.

Mbere y’uko Bruce Melodie afata rutemikirere yerekeza I London mu Bwongereza, mu kiganiro yagiranye na 1:55 AM media, yabanje kwihanganisha abafana be bari bamutegereje ntibamubone, avuga ko na we atari ibintu yagizemo uruhare kuba yakwanga kubaririmbira kandi ari bo akorera, avuga ko harimo utubazo twinshi tuba twabereye inyuma y’amarido, aboneraho no kubasaba imbabazi ku bwo kubatenguha.

Yagize ati “Ni ibintu byinshi ariko ntabwo byankundiye kandi ubwo nihanganisha abari bategereje ntibambone, ntabwo ari ibintu nagizemo uruhare ku buryo nakwanga kubaririmbira, barabizi ko mbemera cyane nk’uko nkunda kubibabwira ko ari bo nkorera. Ntabwo byankundiye mumbabarire rwose kandi nta ruhare na ruto nabigizemo.”

Kuri ubu Bruce Melodie aherereye I London mu Bwongereza aho we na Element bitabiriye igitaramo batumiwemo cyiswe ‘Shady mixtrape party’ kiba kuri uyu wa gatanu tariki 25 Gicurasi 2024.

Bruce Melodie yasabye imbabazi abakunzi be