Britney Spears igitabo cye gitangiye kumukoroga

Britney Spears igitabo cye gitangiye kumukoroga

 Oct 21, 2023 - 16:20

Umuhanzikazi Britney Spears igitabo yiyandikiye cyatumye ava ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvunderezwa ibitutsi.

Umuririmbyi w'Umunyamerika Britney Spears yamaze gusiba konti ye ya Instagram nyuma yo kuvuga akari imurori mu gitabo cye kigiye gusohoka yise "The Woman In Me". Uyu mubyeyi muri iki gitabo, akaba yaravuze ahahise he harimo ko yanakuyemo inda ya Justin Timberlake.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023, mu masaha y'ijoro, nibwo uyu muhahanzi yagiye kuri Instagram ye ahazwi nko kuri "story" maze yandika icyamuteye kwandika icyo gitabo kitari kuvugwa ho rumwe kugera magingo aya.

Igitabo Britney Spears yanditse cyatumye ava ku mbuga nkoranyambaga

Muri iki gitabo kizasohoka ku wa 24 Ukwakira 2023, akaba yaravuzemo iby'urukundo rwe na Justin Timberlake, ariko by'umwihariko yibanda ku mubabaro ahura nawo nyuma yo gukuramo inda yuyu musore wari wabimusabye kuko ngo atari yiteguye kuba umugabo ufite umwana.

Mu minsi ishize ubwo Spears yatangazaga ibyo gukuramo inda ndetse akavuga ko biri no mu gitabo cye, abantu bakaba baratangiye kuvuga ko ari uguharabika Timberlake ndetse bituma uyu mubyeyi yibasirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Britney Spears n'igitabo cye 'The Women In Me'

Nyamara rero, mbere yuko asiba konti ye ya Instagram, yabanje kuvuga ko atanditse icyo gitabo hari uwo agamije kubabaza, ndetse ashimangira ko ibyo ari inkura zahise ko ntacyo bivuze kuri ubu.

Akaba avuga ko icyo yari agamije ari uguhumuriza abantu bahuye n'ibibazo nk'ibyo yahuye nabyo, dore ko ngo yanamaze imyaka ine yose yarahagaritse akazi ari kucyandika.