Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Diaz yagaragaje ko umutima we ukiri mu gahinda, avuga ko yari afite inzozi zo kwegukana igikombe cya AFCON ari kumwe n’igihugu cye, ariko bikarangira bitagenze uko yabyifuzaga.
Yagize ati:“Umutima wanjye uracyababara cyane. Nari mfite inzozi zo gutsindira igihugu cyanjye iri rushanwa, ariko ndashimira cyane urukundo mwanyeretse n’ubutumwa bwose mwanyoherereje buntera imbaraga kandi bugaragaza ko mutanteye umugongo.”
Uyu mukinnyi yakomeje agaragaza ko yemera amakosa yose yibwirije, avuga ko azi neza ko hari Abanya-Morocco yababaje kubera ibyabaye ku mukino wa nyuma, bityo akaba yiteguye kubyemera no kubibazwa.
Ati:“Ndabizi ko nababaje, ni yo mpamvu nemeye kwakira amakosa yose. Ndabasaba imbabazi mbikuye ku mutima.”
Ubutumwa bwa Brahim Diaz bwakiriwe neza n’Abanya-Morocco benshi, bamushimiye ubunyamwuga, gukunda igihugu n’ubwiyoroshye, bamwizeza ko bakimuri inyuma mu rugendo rwe rwo gukomeza guhesha ishema Morocco mu marushanwa ari imbere.
Brahim Diaz yahushije penariti mu buryo butavuzweho rumwe
