Benshi baguye mu kantu nyuma yuko Travis Scott yatangaje ko agiye gusubira mu ishuri

Benshi baguye mu kantu nyuma yuko Travis Scott yatangaje ko agiye gusubira mu ishuri

 Nov 16, 2023 - 20:31

Umuraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Travis Scott benshi batunguwe no kumva atangaza ko agiye gusubira mu ishuri.

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jacques Bermon Webster II, wamenyekanye nka Travis Scott, yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko ashaka gusubira mu ishuri.

Travis Scott yatangaje ko yenda gusubira mu ishuri

Aganira n’ikinyamakuru GQ, Travis yavuze ko yanyuze inzira za bugufi kugira ngo abone ubutunzi, rero ko ubu abona ari cyo gihe cyo gusubira mu ishuri, cyane ko ubu hari gahunda y’amasomo yatangiye gukurikirana ku buryo yizeye ko bizamufasha kujya muri kaminuza ya Harvard.


Ikindi kandi, uyu muhanzi w'imyaka 30 yavuze ko nibimuhira akabona umwanya muri Harvard, azakurikirana amasomo ajyanye n’ubwubatsi.