Kuri ubu hasigaye abantu bibumbiye mu matsinda atatu bakaba aribo bagomba kuvamo abaherwe bashya ba Chesea, nyuma y'uko byemejwe ko iyi kipe igomba kuva mu maboko y'umuherwe Roman Abramovich.
Amakuru yatangajwe na Sky sports avuga ko Raine Group ifite inshingano zo kugurisha Chelsea yamaze kuvugisha abo bazavamo abaherwe ba Chelsea, ibamenyesha ko abazahabwa iyi kipe bagomba gusinya ko bagomba kuba bafite iyi kipe mu gihe kitari munsi y'imyaka icumi iri imbere.
Amakuru ahari avuga ko Raine Group n'ubuyobozi bwa Chelsea buri kwiga kuri abo batatu ba nyuma kuva ku itariki 14 Werurwe 2022, ndetse byari biteganyijwe ko muri iki cyumweru aribwo haramenyekana abazegukana Chelsea.
Gusa bigaragara ko icyo gihe bari bashyizeho kigiye kurenga kuko hari andi makuru basabwe, ariko noneho biteganyijwe ko umunsi wa nyuma ari tariki 31 Gicurasi 2022.
Hasigaye batatu bahataniye kugura Chelsea(Image:Sportico)
Ayo matsinda atatu asigaye ahataniye Chelsea yose ayobowe n'abanyamerika. Aba mbere bayobowe na Toddy Boehly, akaba ari umwe mu baherwe b'ikipe ya LA Dodgers ikina Base ball muri Leta zunze ubumwe za America.
Itsinda rya kabiri riyobowe na Stephen Pagliuca, uyu akaba ari umuherwe w'ikipe ya Boston Celtics ikina muri NBA akaba anafite imigabane muri Atalanta yo mu Butariyani, ndetse abandi bakaba bayobowe na Sir Martin Broughton, gusa iri tsinda rikaba ryaratangiwe na Josh Harris na David Blitzer bafite imigabane muri Crystal Palace.
Mu cyumweru gishize iri tsinda rya Martin Broughton ryongeyemo Lewis Hamilton usanzwe azwi muri Formula1 ndetse na Serena Williams uzwi cyane muri Tenis y'abari n'abategarugori.
Iri bwiriza abazegukana Chelsea bazasinya ntiribemerera kuba bagurisha Chelsea mbere y'imyaka 10 iri imbere. Ibi bivuze ko mu gihe ibibazo by'Uburusiya na Ukraine byarangira Roman Abramovich akagaruka bakaba bakemeranya ko yongera kuyigura, ntibakemererwa kuyigurisha hatarashira imyaka icumi.
Si Roman Abramovich gusa kandi kuko n'undi wese uzashaka kuba yayigura bizamusaba gutegereza imyaka icumi ikabanza ikarangira bakaba bakiga kuri uwo mushinga.
