Baracyafite ubwoba bwa Harmonize na Rayvanny! D Voice ku gitutu cya Wasafi butaranacya kabiri

Baracyafite ubwoba bwa Harmonize na Rayvanny! D Voice ku gitutu cya Wasafi butaranacya kabiri

 Nov 20, 2023 - 17:57

Nyuma yo kwinjira muri Wasafi, mu minsi mike ishize, umuhanzi D Voice yatangiye kwibutswa kubaha Wasafi, aho umuhanzi Baba Levo yatangiye kumwibutsa ko atagomba kwihenura.

Umwe mu bahanzi bo mu gihugu cya Tanzania, akaba n’inshuti magara y’umuhanzi Diamond Platnumz, Baba Levo, yagize icyo atangaza anagira inama umuhanzi mushya uherutse kwinjira muri Wasafi, D Voice.

Baba Levo yatangiye gushyira igitutu kuri D Voice

Baba Levo abinyujije mu mashusho magufi yanyujije kuri Instagram, yagiriye D Voice inama yo kubaha no kwibuka aho yavuye, yibuka ko Wasafi yamwakiriye nta cyo imuca.

Baba Levo yakomeje asaba uyu muhanzi kutazahinduka umwiyemizi ngo yihenure namara kubona ageze kure, kuko gutera imbere bwo azatera imbere.

Yagize ati:”Wowe D Voice ntuzaduhinduke urabizi amafaranga twagushoyemo! Ubu ejo bundi uzaba watangiye kwirata ngo wari umukire, wowe wabaye umukirehe? Wibuke ko waje uhagaze ibihumbi 60 byonyine.”

D Voice yabaye umuhanzi wa karindwi usinyishijwe na Wasafi

Yakomeje avuga ko nta kindi yarushije abandi uretse kuba afite impano, bityo rero ko akwiye kubaha Imana, akubaha impano ye hanyuma akubaha na Wasafi bamwakiriye.

D Voice, ni umuhanzi wa karindwi usinyishijwe na Wasafi, aho aje akurikira abarimo Harmonize na Rayvanny batikiyibarizwamo, ndetse n’abarimo, Zuchu, Queen Darlene, Mbosso na Lava Lava bakiri mu maboko yayo.