Baltasar yatangiye kumenyekana cyane mu mpera za 2024, ubwo amashusho y’urukozasoni bivugwa ko ari aye yasakazwaga cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma yaho, yatangiye gukurikiranwaho ibirego bijyanye no kunyereza imari ya Leta yari ashinzwe muri Minisiteri y’Imari.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru by'icyo gihugu avuga ko Baltasar Engonga yanyereje miliyoni 910 z’amafaranga ya CFA, menshi muri yo akayakoresha mu bikorwa by’iraha n’abagore.
Ibyaha byahamye Baltasar n'ibihano yahawe:
- Imyaka 8 azira kunyereza amafaranga.
- Imyaka 4 n’amezi 5 azira gukungahara mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
- Imyaka 6 n’umunsi 1 azira gukoresha ububasha afite nabi.
- Hamwe n’ihazabu ya hafi miliyari imwe ya CFA.
Baltasar Engonga ni umwe mu bagabo bafite izina rikomeye muri Politiki ya Guinée Équatoriale, ndetse ni umwana wa Baltasar Engonga Edjo, Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ifaranga ya Afurika yo hagati (CEMAC), ndetse amakuru yemeza ko afitanye isano ya hafi na Perezida Obiang Nguema Mbasogo.
Nyuma y'uko amashusho bivugwa ko ari aye n'abagore baryamanaga agiye hanze, yahise asimburwa ku mirimo na Zenón Obiang Obiang Avomo bikozwe na Perezida ubwe Teodoro Obiang Nguema Mbasogo.
Baltasar Engonga yaryamanye n'abamwe mu bagore b'abayobozi bakomeye mu gihugu
Ntabwo Baltasar Engonga yaburanishijwe wenyine yari kumwe n'abandi bayobozi bareganwe hamwe
