Azawi yahishuye akayabo yatanze kugira ngo akoreshe amenyo

Azawi yahishuye akayabo yatanze kugira ngo akoreshe amenyo

 May 20, 2025 - 09:15

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Azawi yahishuye ko yafashe icyemezo cyo kujya gukoresha amenyo akemera gutanga akayabo kuko abantu bari basigaye bamuserereza ko aseka nk'abagabo.

Azawi yatangaje ko yemeye guheba miliyoni 24 z'amashilingi ya Uganda (asaga miliyoni 10 Rwf), ajya gukoresha amenyo ye neza kugira ngo age aseka neza.

Aganira n'itangazamakuru ryo muri Uganda, yavuze ko atangira umuziki yumvaga nta cyizere yifitiye bitewe n'uburyo yagaragaraga kubera amenyo ye, ku buryo bamwe bajyaga bamwita umugabo.

Ati "Ubwo ninjiraga mu ruganda rw'umuziki, ntabwo nagaragaraga neza. Bamwe bajyaga banyita 'Mr Azawi'."

Uku kwangirika kw'amenyo ye, byatewe n'uko ubwo yari akiri umwana muto yigeze gukora impanuka yikubita hasi arangirika (arahongoka).

Yavuze ko akinjira mu muziki, yihaye intego ko agomba gukora uko ashoboye kose akabanza gukoresha amenyo ye neza mbere y'ibindi byose.

Yakomeje avuga ko akimara kuyakoresha neza, byatumye atangira kwiyumvamo icyizere, atangira guseka neza ndetse atangira kujya ajya ku rubyiniro kenshi.

Azawi yahishuye ko yatanze asaga miliyoni 10 Rwf agiye gukoresha amenyo