Ayra Starr agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere

Ayra Starr agiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere

 Jul 15, 2025 - 16:40

Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Ayra Starr yongewe mu bahanzi bazataramira mu Rwanda mu iserukiramuco rya 'Giants of Africa' rigiye kongera kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.

Ni iserukiramuco rizaba kuva tariki 26 Nyakanga kugera 02 Kanama 2025 muri BK Arena.

Ni iserukiramuco kandi rizagaragaramo ibindi byamamare birimo The Ben, Kevin Kade, Timaya, Sherrie Silver, Kizz Daniel, Uncle Waffles, Ruti Joel n'abandi.Biteganyijwe ko Ayra Starr we azaririmba ku munsi wa nyuma rizasorezwaho tariki 02 Kanama 2025.

Ayra Starr agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y'uko mu minsi ishize hari abari bagerageje kumutumira mu Rwanda ntibyabakundira, bitewe nuko basanze asaba ibintu birenze ubushobozi bwabo.

Ni mu gihe kandi mu minsi ishize mugenzi we Tems nawe yagombaga gutaramira mu Rwanda, ariko birangira abisubitse ku mpamvu zitavuzweho rumwe.