Adeknle Gold ni umwe mu bahanzi batoranyijwe kugira ngo baze kwifatanya n’abakunzi b’umukino wa Basketball, mu mikino ya nyuma iteganyijwe gutangira kuri uyu wa 24 Gicurasi 2024.
Ubwo yageraga ku kibuga k’indege cya Kigali I Kanombe yakiriwe n’abantu batandukanye baherekejwe n’itangazamakuru, aboneraho no kuganira n’itangazamakuru ryo mu Rwanda abahishurira uko yiyumva kuba agarutse gutaramira mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yatangaje ko yahoraga aganiriza inshuti ye ko ahora yifuza kongera gutaramira cyangwa se akaba yahaza aje gutembera.
Yagaragaje ko kandi ibindi bihugu byakagombye kwigira ku Rwanda kuko abona ari rwo ruri ku mwanya w’imbere mu bukungu, guhanga udushya n’ibindi bitandukanye.
Yagize ati “Ubwo nari mu nzira ngana I Kigali nakomeje kugenda nganira n’inshuti zanjye uburyo U Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Africa bifite umuvuduko uri hejuru mu bukungu, guhanga udushya n’ibindi…Numva ko n’ibindi bihugu byakagombye kwigira ku Rwanda ku byo rumaze gukora.”
Uyu muhanzi kandi yavuze ko kuva yamenya ko agiye kongera gutaramira mu Rwanda, ibyishimo byamurenze kuko yahoraga yifuza kuza I Kigali aje kuharuhukira, nta bintu by’akazi bimuzanye, dore ko yaherukaga kuhataramira mu Ugushyingo 2021 mu gitaramo cya ‘Movember Festival’ yari yatumiwemo.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizagaragaramo abandi bahanzi nka The Ben, Juno Kizigenza, Bwiza, Kenny Sol, Alyn Sano, Ish Kevin, Ariel Wayz, Inganzo ngari, Chris Eazy, Kevin Kade n’abandi.

