Abakiriya bikomye iduka rya Kanye West ricuruza imyenda

Abakiriya bikomye iduka rya Kanye West ricuruza imyenda

 Aug 13, 2025 - 11:27

Abakiriya b’imyenda ya Yeezy, iduka ry’imyeda rya Kanye West, bongeye kuyisebya ku bwo kumara amezi asaga umunani batumije imwe muri yo ariko ikaba itarabageraho bikomeza kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muraperi w’imyaka 48 y’amavuko yagaragarizaga ku mbuga nkoranyambaga ko yongeyemo imyenda mu iduka rye mu cyumeru gishize maze abahoze ari abakiriya be bahita baburira abandi bakiriya bagenzi babo b’imena kutagura muri iryo duka kubera gutinda gushyikirizwa ibyo abakiriya baguze.

Ibi, abakiriya babigarutseho ubwo buzuzaga ibitekerezo ahabugenewe ku ipaji ya konti ya Instagram y’iri duka, Yeezy, banenga iri duka ko hari ibyo baritumijemo ariko bikaba bitarabageraho.

Umwe ati: “Ntimugurire muri iri duka. Natumije ibicuruzwa mu Ukwakira k’umwaka ushize wa 2024 none ntibirangeraho.” Undi ati: “Natumije ibintu nka 6 byamaze nk’umwaka bitarangeraho.” Uwa 3 na we ati: “Na n’ubu sindabona ibyo natumije kuva ku wa 13 Mutarama [2025] mugihe
undi na we yagize ati: “Mwese ntimuzabona ibyo mwatumije kuzageza mu mwaka wa 2027.” Ibitekerezo byakomejekwisukranya bati: “Murebe ikindi kintu mukora kugura iyo myenda kuko bibatera agahinda gakabije.”

Iyi myenda ya Kanye yiganjemo iy'abanyamideri cyane

Icyakora hari n’abandi bakiriya bagiye bavuga iri duka neza bavuga ko bo ibyo batumije byabagereyeho igihe bari basezeranye kandi ku giciro kitari hejuru.

Iri duka si ubwa mbere ririkoroje ku mbuga nkoranyambaga kuko muri Gashyantare ya 2025 uyu muraperi yarikoroje ubwo yacuruzaga imimpira yiganjemo iy’amaboko magufi aho umwe waguraga amadorali 20 y’Amerika, asatira ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.

Kanye yacuruzaga imimpira yiganjemo iy’amaboko magufi aho umwe waguraga amadorali 20 y’Amerika

Ibi byakomeje kugenda bigarukwaho cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyamabaga ariko bikaba byaratewe n’uko Kanye yari yamamaje iyi mipira cyane by’umwihariko ubwo yabivugiraga mu gitaramo yaririmbyemo muri Super Bowl ya 2025.

Mu kwezi gushize, viza yo muri Australian ya Kanye yateshejwe agaciro bitewe n’indirimbo yari yarasohoye ishimagiza Adolf Hitler. Ni indirimbo yitwa ‘Heil Hitler’ yasohotse ku wa 8 Gicurasi 2025 ikaba ishyigikira umugambi, w’Abanazi mu Budage bari bayobowe na Adolf Hitler, w’ingengabitekerezo ya Genocide yakorewe Abayahudi.

Mu kwezi gushize kandi na none, Kanye yakomeje gutungurwa n’abafana yatengushye ku bwo kubataramira akererewe mu gitaramo yakoreye mu Bushinwa nk’uko ibitangazamakuru byaho byabitangaje. Kanye usigaye ukoresha izina rya Ye yamaze iminota 40 yose ataragera ku rubyiniro guhera ku isaha yari iteganyijwe. Ni igitaramo yakoreye muri Sitade ya Shanghai ariko kubera iyi Sitade itari itwikiriye abafana bari bitabiriye banyagirwa n’imvura y’amahindu. Ibi ngo byatumye iki kibuga cyari kirimo abagera ku bihumbi 70 basaba gusubizwa amafaraga yabo bari bishyuriye icyo gitaramo.