Umuraperi Raheem Bacon uzwi mu muziki nka 350heem, yiciwe mu iraswa ryabye nyuma y’ibirori yari yitabiriye, byaje gusozwa n'amakimbirane muri parikingi y’imodoka y'inzu y’ubucuruzi ya Highlands Plaza i Lakeland, muri Floride.
350heem yitabye Imana arashwe
Muri iryo raswa rimwe ryahitanye 350heem, wari ufite imyaka 25 akaba na murumuna w'umukinnyi wa basketball Dwayne Bacon w'imyaka 27, mu gihe umukecuru wimyaka 48 na we yakomerekeyemo bikabije.
Raheem Bacon yajyanywe mu modoka isanzwe ku kigo nderabuzima cya Lakeland, ari na ho batangaje ko yitabye Imana.
Polisi yataye muri yombi umugore witwa Jamilah Johnson, ari na we ukekwaho kuba yarishe Bacon.
350heem yari avuye mu birori byo kwamamaza Mixtape ye nshya "Taking Chances 3", igaragaraho indirimbo nka Dangerous Love na Gunshots.
Umukinnyi wa Basketball Dwayne Bacon ni murumuna we
Umuraperi 350heem ni umuvandimwe wa Dwayne Bacon.
Raheem Bacon yari umuvandimwe wa Dwayne Bacon, muri shampiyona iheruka wakiniraga ikipe ya Panathinaikos yo muri Greece, wagiyeyo avuye muri Monaco muri France, wanakinnye no muri NBA mu makipe nka Charlotte Hornets na Orlando Magic.
