Zeotrap yahaye gasopo abakomeje kumushyirishamo

Zeotrap yahaye gasopo abakomeje kumushyirishamo

 Jun 7, 2024 - 18:00

Nyuma y’uko umuraperi Zeotrap ategetswe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, gusiba indirimbo yise ‘Sinabyaye’ akabikora ariko ikaba ikomeje kugaragara kuri Youtube, yamaze kwitandukanya n’abakomeje kuyisubizaho, avuga ko bazakurikiranwa ku giti cyabo.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Zeotrap yitandukanyije n’abakomeje gusubiza iyi ndirimbo kuri Youtube, kandi we yamaze kugikuraho.

Yakomeje avuga ko umuntu wongera kuyisubizaho nta burengenzira abifitiye, azabihanirwa n’amategeko.

Yagize ati “Njyewe ubwange nakuye igihangano k’indirimbo Sinabyaye kuri Youtube, uwongera kugisubizaho atabifitiye uburenganzira, arahanwa n’amategeko.”

Ni ubutumwa atanze nyuma y’uko hari ubundi yari yatanze abunyujije ku mbuga nkoranyambaga asaba abantu bari kuyisubizaho ko bamufasha bakayisiba ku bw’umutekano we.

Yagize ati “RIB yantegetse gukura indirimbo yitwa Sinabyaye ku rubuga rwa Youtube, ndasaba abantu bari kuyisubizaho kuyisiba, ku bw’umutekano wanjye.”

Iyi ni indirimbo yasibwe nyuma y’iminsi ine gusa igiye hanze, nyuma y’uko ahamagajwe na RIB, bakamutegeka kuyisiba bitewe n’amagambo ayigize y’urukozasoni kandi yibasira umuntu.

Ni icyemezo cyafashwe na RIB, nyuma y’uko hari umubyeyi utashatse gutangazwa amazina ku bw’umutekano we, wagiye gutanga ikirego asaba ko iki gihangano cyasibwa.