Zari Hassan ntakozwa ibyo kubana n’umugabo we Shakib

Zari Hassan ntakozwa ibyo kubana n’umugabo we Shakib

 Jun 19, 2024 - 12:04

Umuherwekazi Zari Hassan yatangaje ko atifuza kubana n’umugabo we Shakib Lutaaya mu nzu imwe kuko kuba mu bihugu bitandukanye ari byo bikomeza umubano wabo bigatuma iyo bahuye baba bameze nk’abari mu rukundo rushya.

Benshi mu bantu bashakanye usanga baba bahangayikishijwe nuko bataba ahantu hamwe, gusa ibi siko bimeze kuri Zari Hassani n’umugabo we Shakib Lutaaya kuko bo bahamya ko kuba batabana ari byo bituma urukundo rwabo rukomera.

Zari Hassan uri kubarizwa muri Africa y’Epfo, avuga ko kuba umugabo we aba muri Uganda ari ibintu byiza kandi bikomeza urukundo rwabo kuko bituma bahora bakumburanye bigatuma buri wese ahora yifuza kubona undi, ndetse iyo bahuye usanga baba bameze nk’abari mu rukundo rushya.

Avuga ko kubana byatuma barambirwana ugasanga batangiye no kugirana ibibazo ariko iyo bamaze igihe badahura bituma buri umwe agira ubushake bwo kuba yajya kureba undi amufitiye urukumbuzi.

Ati “Iyo tuba tubana nari kurambirwa guhora mubona buri munsi. Biba ari ibintu byiza iyo ntegereje kumubona.”

Icyakora aba bombi bavuga ko kuba batabana ntacyo bibatwaye kuko buri uko akumbuye umugabo we ahita ajya kumureba muri Uganda, ndetse n’umugabo yakumva amukumbuye agahita amusanga muri Uganda.

Gusa nubwo bimeze uko, ahanini byatewe n’uko bisanze bafite akazi kari mu bihugu bitandukanye kandi buri wese atagomba kureka akazi ariko mu gihe kiri imbere bashobora kuzabana bihoraho.

Zari Hassan avuga ko kuba atabana na Shakib ari byo bikomeza umubano wabo