Mu bitangazamakuru byo mu Isi yose inkuru yaciye igikuba ni iy'umugabo wo mu Bushinwa witwa Jing wifashishije akadege katagira abapiloti kazwi nka dorone akabasha gutahura ko umugore we amuca inyuma kuri bosi we.
Jing w'imyaka 33 ukomoka mu Ntara Hubei, avuga ko icyatumye acyeka ko umugore we yaba amuca inyuma, ngo ni uko yari aherutse kuzamurwa mu kazi n'umukoresha we, ariko kandi akajya ahora amubwira ko agiye gusura ababyeyi, ndetse akarenzaho ko yajya atinda mu kazi cyane.
Nyuma y'ibyo bimenyetso byose, umugabo yigiriye inama yo kugura dorone ayohereza aho amugore yakoraga noneho we akazajya ayigenzurira kure, bituma iyo dorone yaririrwaga ifata amashusho y'ibyo umugore we yirirwagamo byose.
Umunsi umwe Jing yaje gusuzuma amashusho asanga hari aho umugore yasoje akazi ahita ajyana na bosi we mu nzu iri ahantu mu misozi, bamara yo iminoto 20 ahita yanzura ko amuca inyuma.
Nyuma y'ibi byose, umugabo yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze yerekana amafoto y'umugore we afatanye ikiganza na bosi we yafashwe n'iyo dorone, ahita atangaza ko yajyanye mu nkiko umugore ngo ahabwe gatanya yifashishije ayo mashusho yafashwe na dorone.
Ikiri gutuma iyi nkuru igarukwaho cyane, ni uburyo uyu mugabo yafashe icyemezo cyo kugenzura umugore we yifashishije dorone, mu gihe abandi bakoreshaga ubundi buryo butandukanye bw'ikoranabuhanga burimo gushyira 'application' muri telefone zikwereka aho umuntu agiye, ariko Jing we yabishyize ku rundi rwego ashaka dorone.
