Gufata ku ngufu ni icyaha gikomeye cyane muri sosiyete gikwiye kwitabwaho cyane hatitawe ku wagikoze uwe ari we wese. Ni na yo mpamvu bamwe muri aba bakinnyi bagiye bahamwa n’ibi byaha mu gihe abandi babihanaguweho n’ubutabera. Abakinnyi bamwe banagiye bakomwa mu nkokora n’ibi byaha bagiye bashinjwa mu mwuga wabo.
Thechoicelive yaguteguriye urutonde rw’abakinnyi ba ruhago 8 b’ibyamamare ibi byabayeho.
Ku rutonde hariho (1) Thomas Partey. Uyu yashinjwe gufata ku ngufu inshuro 5 zose n’indi nshuro 1 yashinjwe gukora ihohotera rishingiye ku gitsina. Yabishinjwe na polisi ya Metropolitan y’Ubwami bw’u Bwongereza ku wa 4 Nyakanga 2025 nyuma y’imyaka 3 yari ishize bikorwaho iperereza, ku bagore 3 yahohoteye, ryakozwe kuva Gashyantare ya 2022.

Thomas Partey ni umwe mu bashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ngo yafashe ku ngufu umugore wa 1 inshuro 2, inshuro 3 ku mugore wa 2, n’indi nshuro 1 y’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye umugore wa 3. Amakuru y’iri perereza agaragaza ko ibyo byakozwe hagati ya 2021 na 2022, ubwo Partey yari agifite amasezerano muri Arsenal.
Partey yatawe muri yombi bwa mbere kuri icyo cyaha muri Nyakanga ya 2022 ngo age kwiregura. Ku wa 2 tariki ya 5 Kanama ni bwo yaburarye. Umwanzuro w’urukiko uzasomwa mu kwezi gutaha kwa Nzeri (9) 2025 ku itariki 2.
Umukinnyi w’ikipe ya Paris Saint-Germain n’ikipe y’igihugu cya Morocco, (2) Achraf Hakimi, na we ashobora kwisanga mu gifungo cy’imyaka myinshi mu buroko nyuma y’uko abashinjacyaha b’Abafaransa mu rukiko mpanabyaha bamushinjije gufata ku ngufu.
Abashinjacyaha b’ibiro bya ‘Nanterre’ basinye ku nyandiko ishinja Hakimi ku wa 1 Kanama 2025, bamusabira igifungo ku bwo gufatira ku ngufu umugore iwe mu rugo hegerenye n’i Paris mu Bufaransa muri Gashyantare, mu mwaka wa 2023.

Hakimi na we ashinjwa ihohotera.
Hakimi yakomeje guhakana ibingibi yivuye inyuma ariko nahamwa n’iki cyaha, ashobora kuzahanishwa igifungo cy’imyaka irenga 15 mu buroko nk’uko Le Parisien ibitangaza. Ubu hari gukorwa iperereza n’abacamanza ngo hafatwe umwanzuro wa nyuma.
Ibi byatangiye muri 2023 ubwo umugore w’imyaka 24 yaregaga avuga ko yasuye Hakimi iwe mu rugo mu gace ka Boulogne-Billancourt nyuma yo kumara ukwezi kurenga bandikirana ku rubuga rwa Instagram.
Umukinnyi wahoze ukinira ikipe ya Sevilla na Tottenham, (3) Frederic Kanoute, yashinjwe iki cyaha muri 2005 ubwo yakiniraga muri Esipanye bikomeza kumwangiriza izina. Iki kirego cyaje guteshwa agaciro ku bwo kubura ibimenyetso bihagije byaba iby’umutangabuhamya ndetse n’ibyo mu mubiri imbere, ibyatumye uyu mukinnyi ahanagurwaho ubwo busembwa burundu n’ubwo izina rye ryahangirikiye cyane kubera byavugwaga mu bitangazamakuru kenshi.

Gushinjwa iki cyaha byamujyanye mu itangazamakuru atarabishakaga.
Icyakora, ntibyamuciye intege yarakomeje arakora nyuma y’imyaka 2, ahita atwara igihembo cy’umukinnyi w’Umunyafurika mwiza w’umwaka wa 2007.
Umukinnyi wo hagati mu kibuga wo muri Afurika y’Epfo, (4) Quinton Fortune, uzwi cyane muri Manchester United, na we yigeze gushinjwa icyaha nk’iki, muri 2004, cyo guhohotera bishingiye ku gitsina umugore wabimushinjaga nyuma y’uko bari barahuriye mu kabyiniro i London mu Bwongereza. Fortune na we yabiteye utwatsi yivuye inyuma, avuga ko kuba barahuriye mu kabyiniro nta kindi cyakurikiyeho.

Fortune yahakanye iki cyaha yashinjwaga.
Nyuma y’igeregeza ryakozwe n’urukiko, nta bimenyetso bihagije cyangwa se bifatika byagaragaye byari gushinja uyu mukinnyi, ibyatumye ahita ahanagurwaho ubusembwa bw’icyo cyaha burundu.
Muri 2011, Umukinnyi wo muri Ivory Coast ukina hagati mu kibuga, (5) Didier Zokora, uzwi cyane Tottenham na Sevilla, na we yashinjwe ibi ubwo yakiniraga Trabzonspor, ikipe yo muri Turkey. Ibi byatunguye cyane abakinnyi bakinanaga ndetse n’abafana be muri rusange bitewe n’uko bari bamuzi nk’umuntu witwara neza.

Didier yaratunguranye cyane ubwo yashinjwaga iki cyaha.
Uru rubanza rwakomeje kugenda rukururuka kugeza ubwo ruteshejwe agaciro na none ku bwo kubura ibimenyetso bihagije mu buhamya bwatanzwe n’umutangabuhamya w’uwaregaga ndetse n’ibipimo bya gihanga byafashwe imbere mu mubiri binanirwa gushinja Zokora icyaha na 1 nyuma y’iperereza ryari na ryo ryakozwe.
Umukinnyi w’Umunya-Ghana, (6) Kingsley Sarfo, na we yashijwe icyaha cyo gufata ku ngufu abakobwa batujuje imyaka y’ubukure ubwo yari ari mu gihugu cya Suede mu mwaka wa 2018. Yafunzwe imyaka 2 n’amezi 8 mu buroko ku mugabane w’Uburayi, azira gufata ku ngufu abakobwa 2 batujuje imyaka, nk’uko byari byategetswe n’urukiko rw’akarere ka Malmo muri Kamena ya 2018.

Kingsley yashinjwe iki cyaha abifungirwa imyaka hafi 3 azira ubusa.
Nyuma yaje gufungurwa nyuma y’uko umunyamategeko we yari yatanze igihamya kigaragaza ko umukiriya we atagombaga guhamwa nicyo cyaha kuko abanyamategeko ba Kingsley bari bajuririye uwo mwanzuro ngo bazane ibyo bihamya bimushinjura.
Undi mukinnyi ni uwo muri Senegal ukinamo hagati, (7) Ousmane Dabo, uzwi cyane muri Lazio na Manchester City. Uyu na we yahuye n’iki kibazo mu mwaka wa 2007. Yashinjwe gufatira ku ngufu umugore mu gihugu cy’u Butaliyani gusa na we abihakana yivuye inyuma.
Uru rubanza na rwo rwaciye ibintu mu bitangazamakuru bitandukanye by’umwihariko mu gihugu cy’u Butaliyani Dabo yari azwi cyane. Nyuma y’inzira zikurikizwa mu mategeko, ibyo Dabo yashinjwaga byose byamuhanaguweho ku bwo kubura ibimenyetso bifatika.

Dabo yashinjwe gufatira ku ngufu gusa na we abihakana yivuye inyuma.
Ngo urukiko rwasanze uwaregaga yaracanganyaga ibyo ashinja Dabo kandi nta gihamya na kimwe agaragaza ku byaha yashinjaga uwo yaregaga. Iki cyabaye igihe gikomeye Dabo yanyuzemo ariko uko guhanagurwaho ubwo busembwa byamwongereye imbaraga arakomeza yubaka izina rye. Yaje kujya gukinira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere yo kujya mu kiruhuko cy’iza bukuru.
Uwo dusorejeho ni umukinnyi w’Umunya-Togo, (8) Yannick Kamanan, na we wisanze ashinjwa gufata ku ngufu mu mwaka wa 2012 ubwo yari yasohotse, byabereye mu Bufaransa, bituma bivugwa mu itangazamakuru kandi atarabishakaga.
Kamanan yakomeje kubihakana nk’abandi bose avuga ko ari umwere. Nyuma y’iperereza ryakozwe, urukiko inkiko zo mu Bufaransa zatesheje agaciro urwo rubanza zivuga ko ibimenyetso by’uwaregaga byagendaga bihindagurika ntibikomeze kuba bimwe ndetse ngo ntabwo byari ibyo kwiringira, ni uko ubusembwa buhanagurwa kuri uyu mukinnyi.

Kamanan na we yaje kugirwa umwere ahanagurwaho ubusembwa.
Ibyamamare bikunze guhura n’ibigeragezo byinshi cyane nk’aba babashinja ibyaha bitandukanye nyamara wenda bataranabikoze kugira ngo babasebye ndetse banabangishe rubanda dore ko ruba rubakunda ari rwinshi. Nta wakwirengagiza ko hari n’abandi bakora nk’ibyo bagamije kwizamurira izina ku giti cyabo dore inkuru nk’izi ibitangazamakuri biba bizicuranwa bishaka kuzitangaza mbere y’ibindi maze na rubanda rukazakirana yombi koko.
