Nubwo atigeze avuga abantu mu mazina, Jude yatangaje ko hari abantu yafashije kuzamuka mu buzima ariko nyuma bakamugambanira. Yagize ati:”Bamwe banyituye kunsebya, bamurega ibyaha byo gukoresha nabi amafaranga, ndetse banashatse kunshyiraho igitutu ngo mbafashe mu buryo bw’amafaranga.” Ibi byavuzwe nkaho bishyira mu majwi murumuna we Peter Okoye (Mr. P), na we utatinze gusubiza.
Mu butumwa bwe, Peter yavuze ko Jude atigeze aba nk’umutabazi w’itsinda, ahubwo yari umukozi nk’abandi bajyanama babanje. Yongeyeho ko yirukanwe kubera ubuyobozi bubi no kutuzuza inshingano ze.
Peter yateye utwatsi ibivugwa ko yaba yarakennye, avuga ko Jude ari we watangije iyo nkuru, ashingiye ku inzika ya kera.
Ntihagarariye aho, kuko yamwise “Agbaya” ijambo ry’Ikiyoruba risobanura umuntu ukuze ariko ufite imyitwarire nk’iy’umwana. Yagize ati:“Icyubahiro ntikizana n’imyaka ahubwo gituruka ku bikorwa byiza.”
Inkomoko y’umwiryane muri aba bavandimwe
Ubusanzwe, intandaro y’umwuka mubi hagati ya Peter, Paul na Jude yagiye ishingira ku kutumvikana ku micungire y’umutungo, uruhare rwa buri wese mu itsinda, no ku byemezo bifatwa ku bikorwa byabo. Ibyo byose byageze aho bituma itsinda rya P-Square ritandukana mu 2017, ibintu byababaje cyane abakunzi babo ku isi hose.
Mu mwaka wa 2021, Peter na Paul bagaragaye bongeye kunga ubumwe ndetse basubukura ibikorwa by’itsinda ryabo, ibintu byari nk’igitangaza mu muziki wa Afurika. Ariko nyuma y’igihe gito, bongeye gutandukana, buri wese akomeza gukora ku giti cye.
Kugeza ubu, si byinshi bimaze kumenyekana ku cyaba cyatumye umubano wongera kuzamo agatotsi, ariko abafana bari maso, bategereje kureba niba koko P-Square ishobora kongera kwiyubaka, cyangwa niba aya makimbirane azaba ari iherezo rya burundu ku itsinda ryari icyitegererezo muri Afurika.
Mr. P wo muri P-Square yongeye gukozanyaho na mukuru we
