Umuraperi Jaja yashyize hanze indirimbo nshya yise “IBIGWI” yakoranye na Hollix

Umuraperi Jaja yashyize hanze indirimbo nshya yise “IBIGWI” yakoranye na Hollix

 Jul 6, 2025 - 14:28

Nyuma y’igihe akora mu buryo butuje ariko bufite intego, umuraperi nyarwanda ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jaja, yongeye kwigaragaza ashyira hanze indirimbo nshya yise “IBIGWI”, yakoranye na Hollix umwe mu baraperi barimo kuzamuka neza.

Jaja avuga ko iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bujyanye n’ubuzima busanzwe, aho baririmba ku byo bamaze kugeraho ndetse n’inzozi bakomeje kuganamo. Yagize ati:“Ibigwi bivuga ku rugendo rwacu, ibyo twagezeho n’intego tugifite imbere. Ni indirimbo ifite isura y’ukuri n’icyerekezo.”

Ku bijyanye na Hollix, Jaja yavuze ko ari umwe mu bahanzi bamushimishije kubera iterambere ryihuse, bityo akabona ari ingenzi gukorana na we. Ati:“Ni umuhanga kandi uzamukana imbaduko, rero nifuje gufatanya na we urugendo.”

Iyi ndirimbo IBIGWI yasohotse ku rubuga rwa YouTube ku wa 5 Nyakanga 2025, ikaba mu buryo bw’amajwi yarakozwe na producer JuniQuickly na GmainePro, mu gihe amashusho yatunganyijwe na Director B Olly, Lopo na Berig Color.

Jaja kandi aganira na The Choicelive, yijeje abakunzi b’umuziki ko nta gahunda yo gusinzira afite, kuko ari gutunganya EP nshya izasohoka mu Kuboza 2025, aho yijeje abafana indirimbo nshya zitandukanye zizagaragaza impinduka mu mwuga we.

kanda hano niba wifuza kureba indirimbo "Ibigwi" ya Jaja na Hollix 

Ushaka kumva no gushyigikira ibihangano bya Jaja, abisanga ku mbuga zose zicuruza umuziki ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ze zose yitwa @jaja_rwanda.

Uretse IBIGWI, Jaja azwi no mu zindi ndirimbo zakunzwe nka “Drill Move” yakoranye na Ish Kevin, “Like Me” na Logan Joe, “Nitwewumva” na Bruce The 1st, n’izindi nyinshi.

Jaja yahisemo gukorana na Hollix kuko ari umwe mu baraperi bagira umwihariko

Jaja avuga ko gukorana na Hollix hari izindi mbaraga byongereye ku mushinga we