Ibi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yagize aho yagize ati "Nta na rimwe nigeze ngira icyo mvuga ku buzima bwanjye bwite, ariko ibinyamakuru byakomeje kwandika inkuru z’amafuti.
"Nta yandi mahitamo nari nsigaranye uretse kubyemera mu ruhame ko nge na Charlotte (umugore we) twatandukanye ndetse hashize umwaka urenga.
Sinigeze mvuga kuri iyi ngingo mbere kuko ari ikibazo cy’ubuzima bwite, kandi twashakaga kurinda abana bacu."
Ibi yabitangaje nyuma y'uko hari hakomeje gukwirakwira amashusho ari mu biruhuko ku kirwa cya Ibiza ari kumwe n’umunyamideli wa Geordie Shore, Chloe Ferry.
Ibi byazamuye izindi nkuru ko uwa hoze ari umugore we ari gushaka abanyamategeko bagomba kumufasha gukora gatanya n'uyu mugabo w'imyaka 34, ariko we yemeje ko hashize umwaka batandukanye bakanga kubitangaza mu rwego rwo kurinda abana babo.
Byatangiye kunogwanogwa ko Kieran Trippier n'umufasha we batandukanye igihe hari imikino y'ikombe cy'u Burayi, aho atigeze ajya mu Budage aho cyabereye nk'uko bigenda ku bagore b'abakinnyi bose ndetse muri ibyo bihe yaretse gukurikira ku rubuga rwa Instagram umugabo we.
Ibi byose Charlotte yabiherekesheje ubutumwa agira ati "Uko iminsi igenda, hari ibintu wibwiraga ko utazigera wihanganira ariko ukabirenga, kandi bikaba ari cyo kintu cyiza kurusha ibindi byose ku isi."
Uwahoze akinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Kieran Trippier, yatangaje ko yatandukanye n’umugore we
Bombi bashyingiranywe mu birori by'agatangaza byabereye muri Cyprus
