Umugore yabyariye mu bwiherero atari azi ko atwite

Umugore yabyariye mu bwiherero atari azi ko atwite

 Aug 15, 2025 - 14:00

Umugore w’Umwongereza, Helen Green, ntiyigeze amenya ko atwite kugeza ubwo inda igeze igihe cyo kuvuka we yibereye mu biruhuko muri Canada ari na ho yabyariye mu bwiherero bwaho.

Helen utuye mu gace ka Bristol n’umugabo we Michael Green, bombi b’imyaka 45 y’amavuko, n’umwana wabo w’umukobwa, Darcy w’imyaka 6 y’amavuko, bageze i Toronto muri Canada ku wa 21 Gicurasi 2025 mu ruzinduko rw’ikiruhuko rw’iminsi 10 batazi ko uyu mugore atwite inda y’imvutsi.

Uyu mugore ngo yabyutse ananiwe anaribwa cyane igicuku kinishye yigira mu bwiherero bisanzwe maze yumva arashaka “gusunika cyane”. Ngo yahise asunika cyane nk’uwituma. Nyuma yaje kumva ikintu kituyemo maze arebyemo asanga ni umwana w’uruhinja ahita amukuramo amushyira mu biganza bye. Uyu mwana w’umukobwa bahise bita Olivia kuri ubu arengeje ibyumweru 11, hafi amezi atatu abayeho. Helen yishimiye uyu mwana cyane.

Ati: “Biratangaje cyane kandi iyi ni intugurano y’urukundo. Yazanye natwe inzira yose ndetse birasa nk’aho yahoranye natwe. Buri kimwe kimeze neza ubu, aradushimishije cyane twese.”

Uri ruhinja Olivia twaratunguranye cyane ruvuka mu gihe umuryango warwo wari wibereye mu biruhuko muri Canada

Uyu mugore usanzwe ufite n’undi mwana w’umuhungu w’imyaka 18 y’amavuko, Harry, nta bimenyetso yigeze agaragaza byo gutwita. Igitangaje rwose ngo uyu mugore yabonaga imihango buri kwezi nk’uko bisanzwe. Icyakoze ngo inda 2 za mbere yatwise zagiye zimugwa nabi, ibyatumye yarajyaga gukora siporo bybuze 4 mu cyumweru n’ubwo atari yiteze kongera guhita abyara nk’uko Dailymail yabitangaje.

Umugabo w’uyu mugore, Michael Green, yatunguwe cyane no gusanga umugore we afite urwo ruhinja. Yahise ahamagara 911, nomero y’ubutabazi, bamwoherereza imbangukiragutabara zahageze mu minota 10 gusa. Uyu mugore n’uruhinja rwe bahise bajyanwa mu bitaro bya Mount Sinai ubuzima bw’aba bombi bwitabwaho, ubu bameze neza ibintu ni amahoro.