Ubushakashatsi bwakozwe ku bagabo barenga igihumbi bwerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bifitanye isano ikomeye n’ubuzima bwiza bw’umutima.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko abagabo bakora imibonano nibura kabiri mu cyumweru bagabanyaho 45% ibyago byo kurwara indwara zikomeye z’umutima, ugereranyije n’abayikora rimwe mu kwezi cyangwa munsi yaho. Byagaragaye kandi ko bagabanyaho 50% ibyago byo kurwara indwara zifata imitsi y’umutima.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bifasha amaraso gutembera neza, bikagabanya umunaniro n’ihungabana (stress), bikanateza imbere ubuzima bw’umutima muri rusange. Ibi byerekana ko urukundo n’ubusabane hagati y’abashakanye bifite uruhare rukomeye mu kurinda no kubungabunga ubuzima bwiza igihe kirekire.
Gutera akabariro birinda indwara z'umutima

