Ubwo bushakashatsi buvuga ko iyo umuntu akorewe love bite ku gice cy’ijosi, bishobora gutuma imitsi itembereza amaraso igirwaho ingaruka, amaraso akavura, hanyuma akagenda akagera mu bwonko maze bikaba byateza indwara ya stroke. Nubwo ibi biba gacye, abaganga baraburira abantu kutabifata nk’ibidashoboka.
Ingero zigaragaza uko byagiye bibaho
Mu mwaka wa 2016, inkuru ibabaje yasakaye ku isi yose ubwo umusore w’imyaka 17 wo muri Mexico witwa Julio Macias Gonzalez yitabaga Imana nyuma yo gukorerwa love bite n’umukunzi we. Nyuma gato y’uko ayikorewe, yatangiye kugaragaza ibimenyetso bya stroke, y’itura hasi, apfa ataragezwa kwa muganga.
Si ubwa mbere byari bibaye kandi, kuko mu mwaka wa 2010, umugore w’imyaka 44 wo muri Nouvelle-Zélande yajyanywe kwa muganga nyuma yo kugagara igice kimwe cy’umubiri, nyuma y’amasaha macye akorewe love bite. Abaganga baje kwemeza ko kumunyunguta no kumuruma ku ijosi ari byo byamuteye stroke.
Ikindi kibazo cyavuzwe mu kinyamakuru cy’ubuvuzi kizwi nka PubMed, kivuga ko umugore w’imyaka 35 yagize indwara ya stroke amasaha 12 nyuma yo gukorerwa love bite.
Iperereza ry’abaganga ryagaragaje ko amaraso yavuze ahantu yarumwe cyangwa yanguswe, bikaza no kugera mu bwonko.
Inama impuguke zitanga kuri Love Bite
Abaganga barasaba abantu kuba maso, cyane cyane ku bijyanye no gukora cyangwa gukorerwa love bite ku bice byegereye imitsi minini itembereza amaraso ajya mu bwonko.
Nubwo ari igikorwa gikunze gufatwa nk’icy’urukundo, hari aho gishobora kurangira gitumye ubuzima bw’umuntu bujya mu kaga, nk’uko Dr. Schwamm yabivuze mu kiganiro.
Ibi bibazo byose ni ingero zigaragaza ko buri gikorwa cyose ku mubiri kigomba gukoranwa ubushishozi no kuzirikana ingaruka gishobora gutera, kabone n’iyo cyaba ari icy’urukundo.
Kuruma cyangwa kunyunguta ijosi ry'umukunzi wawe murimo gutera akabariro bishobora kumutera stroke
