Tyla yahishuye umusore akunda uko aba ameze

Tyla yahishuye umusore akunda uko aba ameze

 Nov 27, 2023 - 08:14

Umuhanzikazi Tyla yatangaje ko adakunda umusore umwereka ko yamupfiriye, ndetse n'ibindi byinshi adakunda ku basore.

Icyamamare mu muziki wa Afurika y'Epfo umuririmbyikazi Tyla Laura Seethal uzwi ku izina rya Tyla, yatangaje abasore mu buzima bwe adakunda, harimo ko adakunda umusore umutereta; amwereka ko amwitayeho cyane.

Mu kiganiro 'Bianca show', Tyla akaba yagize ati " Ntabwo nkunda umusore untereta. Mba nshaka umusore ugaragara nk'aho atanyitayeho, kandi agomba kuba ari umuntu utapfa gusobanukirwa neza."

Umuhanzikazi Tyla aratangaza ko akunda umusore umwereka ko atamwitayeho cyane 

Uyu muhanzikazi watoranyijwe mu bihembo bya Grammy Awards 2024 kubera indirimbo yise 'Water', akaba yanavuze igitekerezo cyihishe inyuma yiyi ndirimbo. Tyla, akaba yavuze ko ubwo yarangizaga gufata amajwi yiyi ndirimbo, ngo yumvaga ari mu rukundo cyane.

Akaba yahishuye ko iyi ndirimbo yayisohoreye i Cape Town muri Afurika y'Epfo, ndetse ngo yakomeje kugenda ayikina inshuro nyinshi kubera ngo yumvaga ari mu rukundo. Ati "Ubwo numvaga iyi ndirimbo, [Water], numvaga ndi mu rukundo. Nayisohoreye i Cape Town muri Afurika y'Epfo.

Tyla aremeza ko yakoze indirimbo Water ari mu rukundo 

"Ubwo nasoza gufata amajwi yiyi ndirimbo, nakomeje kuyikina, nkajya nkomeza kuyumva. Mu by'ukuri ni nge wambwiraga umusore ngo arekere kubwira ibintu byinshi, ahubwo anyereke ibyo ashobora kunkorera"

THE CHOICE LIVE, iributsa ko uyu muhanzikazi Tyla ajya avugwa mu rukundo n'umuhanzi Rema wo muri Nigeria, ndetse na we mu bihe bitandukanye akaba yaragiye yivugira ko yabikunda cyane aramutse agiye mu rukundo n'uyu Rema, nubwo ahakana iby'urukundo rwabo.