Trump yiyemereye ko yibeshye agafatira mu rwara intambara ya Ukraine n’u Burusiya

Trump yiyemereye ko yibeshye agafatira mu rwara intambara ya Ukraine n’u Burusiya

 Sep 6, 2025 - 20:05

Mu nama yamaze iminota mike yabereye muri White House, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kugaragaza ko ikibazo cy’intambara yo muri Ukraine cyamubereye ingorabahizi kurusha uko yari abyiteze.

Trump yavuze ko mbere yari amaze kurangiza intambara zirindwi, kandi yizeraga ko n’umwuka w’intambara yo muri Ukraine ushobora kurangizwa hakoreshejwe inzira imwe n’izo yifashishije. Ariko yagize ati: “Byagaragaye ko bikomeye kurusha uko nabitekerezaga.”

Perezida Trump yanavuze ko mu gihe intambara yakomeza, “hazishyurwa igiciro gihanitse,” nubwo atigeze asobanura neza icyo yashakaga kuvuga.

Agaruka muri White House, Trump yari yasezeranyije ko azarangiza intambara yo muri Ukraine mu masaha 24 ya mbere y’ubutegetsi bwe. Ariko kugeza ubu yemeje ko kubona amasezerano arambye y’amahoro atari ibintu byoroshye nk’uko yari abyizera.

Trump yiyemereye ko intambara ya Ukraine n'u Burusiya yayifashe uko itari