Umuhanzi wo muri Nigeria Tiwatope Omolara Savage amazina nyakuri ya Tiwa Savage, yagarutse ku buryo yavugirizwaga induru aho yabaga ari hose agitangira umuziki kubera kwambara impenure.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Kiss FM y'i London mu Bwongereza, yavuze uburyo agitangira umuziki yigeze gusohorwa muri busi muri Nigeria kubera kwambara imyenda migufi
Tiwa Savage yavuze ko bigeze kumusohora muri busi kubera kwambara impenure
Uyu muhanzi yavuze ko nk'umuntu waciye muri ibyo bihe, aba areba Ayra Starr uburyo Abanya-Nigeria birirwa bamuvugiriza induru, gusa ahamya ko Ayra Starr ari umuhanga kandi azagera kure mu muziki we.
Ati " Ayra Starr ndamukunda kandi nkunda kumureba kuko afite impano itangaje. Nkunda kubona bamunenga kwambara amajipo mato. Yego ni mato kandi biba bitangaje, ariko ni umusitari."
Kunenga Tiwa Savage kubera imyambarire ye kandi, ntabwo byahagaze kuko buri gihe ku mbuga nkoranyambaga bakunze kumwibasira nk'iyo yasohoye amashusho n'amafoto benshi babona ko ateye isoni, bakavuga ko bitamukwiye nk'umunyeyi ugejeje imyaka 44.


Ayra Starr uhora aterwa amabuye kubera kwambara impenure
