Spice Diana ntakozwa ibyo kwiyunga na Sheebah Karungi

Spice Diana ntakozwa ibyo kwiyunga na Sheebah Karungi

 Aug 20, 2025 - 10:35

Umugande w'umuhanzikazi, Spice Diana, ntakozwa ibyo kuba yakongera kugirana umubano na mugenzi we Sheebah Karungi bamaze igihe badacana uwaka.

Yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana n'itangazamakuru ubwo yabazwa ku mubano we na Sheebah dore ko bahoze ari inshuti magara. Spice Diana yasubije umunyamakuru wamubajije icyo kibazo ariko bisa n'aho akwepa gusubiza mu by'ukuri. Ati: "Nshuti yange, reka reka mbanze nge mu bwiherero".

Ni nyuma y'uko hari hari ibihuha by'uko ngo Karungi, bakunze kwita Queen Sheebah, bivuzwe ko yaba yaramaze kwibagisha umubiri kugira ngo yongere imiterere y'umubiri we. Muri iki kiganiro, Diana yabajijwe ku byo kwibagisha byavuzwe kuri Sheebah. Mu gusubiza, yavuze ko atabihakana ariko ko we atabyikoresha yongeraho ko adakunda n'ibyo kwishushanyisha ku mubiri bizwi nka 'tattoo'.

Sheebah na Diana bamaze imyaka itari mike badacana uwaka dore ko intambara hagati yabo yagiye yongera umurego mu muriro wenyegezwaga n'abafana babo by'umwihariko ku mbuga nkoranyambaga. Ku rundi ruhande, bamwe mu bamaze igihe mu ruganda rw'imyidagaduro muri Uganda bemeza ko amakimbirane y'aba atari ukutumvikana kundi ahubwo ngo ari ku zindi mpamvu.

Uwitwa Eddie Sendi ati: "Kuva kera nta kibazo Sheebah na Diana bigeze bagirana. baba bishakira kwamamaza amazina yabo gusa binyuze muri iyo ntambara. ni ukwivugira bateza imbere amazina yabo. Nta mafaranga bagira yo kwamamaza amazina yabo."

Umwaka ushize, Eddie Sendi yavuze ko babikora kugira ngo bamamaze amazina yabo gusa.

Mu myaka yose bamaze batavuga rumwe, bagiye bagaragara bari kumwe banakorana, ibyatangaje benshi cyane. Hari nk'aho Diana yatumiye Sheebah mu imurika rya EP ye muri Gicurasi ya 2022.

Ubwo Sheebah na we yari afite igitaramo mu Ukuboza kwa 2022 muri Kampala Serena Hotel, Diana yarakitabiriye, ibyatumye Sheebah na we youngera gushyigikira Diana yitabira icyo yakoze muri 2023.