Icyamamare muri muzika mu gihugu cya Nigeria Simisola Kosoko amazina nyakuri y'umuhanzikazi Simi, aremeza ko impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by'itumanaho yibitseho atigeze atakaza umwanya we ajya kuyikorera.
Ibi uyu muhanzikazi yabitangaje abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter aho yavugaga ko kuba yarize Kaminuza mu bijyanye n'itumanaho atabyicuza, kuko ngo nubwo adakora ibyo yize, ariko ngo abikoresha n'ubundi mu kazi ke iyo ari kuganira n'abanyamakuru ndetse n'abafana.

Simi aremeza ko atigeze atakaza umwanya yiga iby'itumanaho muri Kaminuza
Simi akaba atangaza ko impamyabumenyi ye mu by'itumanaho " Bachelor of Arts Degree in Mass Communication" ngo ayikoresha ku ndangururamajwi aririmbira abafana. Simi akaba yarasoje muri Kaminuza ya Covenant University ku wa 28 Mutarama 2018.
Ikindi kandi akaba yashimangiye ko nubwo adakora ibyo yize ariko ngo ntabwo yigeze atakaza igihe ngo kuko itumanaho yize arikoresha mu muziki, ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n'ahandi hanyuranye.

Simi yarangije icyicaro cya kabiri cya Kaminuza mu itumanaho
Tugarutse gato kuri Kaminuza ya Covenant University Simi yarangijemo mu 2018, ariko kandi hakaba hari abandi bahanzi bize muri iyi Kaminuza yigenga yatangiye mu 2002, barimo: Chike, Nonso Amadi, Ric Hassani.
