Umuhanzi wo muri Nigeria, Crown Uzama, uzwi cyane ku izina rya Shallipopi, yatangaje ko kuri ubu ari mu kiruhuko cyo kunywa itabi.
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Pluto Presido’ yabitangaje abinyujije mu mashusho yashyize kuri Snapchat anereka abafana be uko amerewe mu biruhuko arimo.
Yagiriye inama bagenzi be banywa itabi kwirinda iyo ngeso rimwe na rimwe.
Yagize ati: “Oya burigihe ntabwo ari byiza kunywa itabi, rimwe na rimwe ugomba kuba uriretse.Ubu ndi mu kiruhuko. Ndumva meze neza.”
Shallipopi yatangaje aya makuru, mu gihe ikinyamakuru DAILY POST kivuga ko ibyamamare byo muri Nigeria, barimo Tonto Dikeh, Don Jazzy, Terry G, Faze, Dr Sid na Kizz Daniel batangaje ko baretse itabi mu minsi ishize.
Icyakora, bamwe muribo nyuma baje kwisubiraho, kuko Terry G na Kizz Daniel banyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo batangaje ko basubiye kuri iyo ngeso.
