RunUp yigeze gufungwa azira urumogi

RunUp yigeze gufungwa azira urumogi

 May 31, 2025 - 21:56

Umuhanzi RunUp ugezweho mu ndirimbo Tsunami, yahishuye ko yigeze gufungwa ku buryo abantu benshi bamumenye kandi afunze.

Mu kiganiro yagiranye na 'MIE Empire', yavuze ko umunsi umwe yari atwaye imodoka inzego zishinzwe umutekano ziramuhagarika bamusatse basangamo urumogi ariko atari we warushyizemo.

Yavuze ko icyo gihe bahise bajya kumufunga kugira ngo akorweho iperereza, nyuma aza gukatirwa iminsi 30 y'agateganyo.

Ku bw'amahirwe yaje kugirwa umwere nyuma y'uko bamupimye bagasanga ntaruri mu mubiri we, bagatangira ku mushinja kurucuruza ariko nabyo bikarangira agizwe umwere.

Yavuze ko mu gihe yari afunze, nibwo indirimbo ye 'See' yabiciye bigacika mu minsi yashize yasohotse ishyizwe hanze na management ye ku buryo nta muntu wigeze amenya ko yafunzwe kuko yaufunzwe n'ubundi yari yatangiye kuyishyira hanze.

Bitewe n'uko iyi ndirimbo yasohotse afunze, byabaye ngombwa ko umubyinnyi General Benda ariwe uzenguruka mu itangazamakuru amenyekanisha iyi ndirimbo gusa amusaba ko babigira ibanga.

Icyakora nubwo ntarwo bamusanze mu mubiri, yavuze ko yigeze kujya muri Kenya i Nairobi hari ibyo agiye kurangurayo ahurirayo n'inshuti ze biganye mu mashuri yisumbuye.

Yavuze ko icyo gihe bakoze ibirori barishima, nyuma aza gusoma ku rumogi ashaka kugerageza ngo yumve uko bimeze.

Ati "Hari igihe nigeze kujya Nairobi, hari inshuti mfiteyo twiganye mu mashuri yisumbuye, nari nagiye ngiye gushaka ubuzima (kurangura utuntu) hanyuma nanjye ndizihirwa ntamo (nywa) bisanzwe gake gake ngira ngo ngerageze."

Yakomeje avuga ko atigeze atinda i Nairobi, ku buryo bisa n'aho aribyo byamurinze gukomeza kurunywa.

RunUp yahishuye ko indirimbo 'See' yagiye hanze we afunze

RunUp yamamaye kandi afunze

Umva indirimbo nshya ya RunUp