Rihanna yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

Rihanna yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

 Jun 7, 2024 - 11:17

Umuhanzikazi Rihanna, yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'imyambaro yagaragaye yambaye yanditseho amagambo yakuye umutima abafana be, aca amarenga ko yaba yarahagaritse umuziki.

Ni amafoto yafashwe ubwo Rihanna yatambukaga mu mujyi wa New York, muri Leta Zunze Ubumwe z'America, ari kumwe n'umugabo we Asap Rocky.

Muri aya mafoto, Rihanna akaba yari yambaye agapira k'amaboko magufi, handitseho amagambo asobanura umuntu wamaze gufata ikiruhuko cya burundu mu mwuga runaka yakoraga.

Aya magambo akaba ari yo yakuye umutima abafana be, bituma bacika ururondogoro bibaza niba koko uyu muhanzikazi yaba yaramaze guhagarika umuziki burundu dore ko asigaye ahugiye mu bucuruzi gusa bw'ibirungo by'ubwiza, bituma umuziki atakiwukora neza.

Rihanna yagaragaye mu myambaro yanditseho amagambo yakuye umutima abakunzi be

Benshi bakomeje kugaragaza ko ibi bibaye ari ukuri yaba agiye ajyanye umwenda ukomeye wa album yasezeranyije abantu ko agiye kuyishyira hanze mu mwaka 2016, ariko kugeza ubu imyaka ikaba ikomeje kwisunika nta kanunu kayo.

Rihanna akaba aheruka gushyira hanze indirimbo yise 'Lift me Up', gusa nubwo atagikora cyane ntibimubuza gukomeza kwibikaho uduhigo n'ibihembo bitandukanye ndetse agakomeza kuvugwa nyamara nta bihangano ashyira hanze.

Rihanna akaba aherutse gutangaza ko agiye gufungura kompanyi nshya yita ku misatsi yise 'Fenty hair', iziyongera ku yo yari asanganwe icuruza ibirungo by'ubwiza yitwa 'Fenty beauty'.