Rema Namakula yavuze inzira byanyuzemo kugira ngo yisange agiye gutaramira i Musanze

Rema Namakula yavuze inzira byanyuzemo kugira ngo yisange agiye gutaramira i Musanze

 Aug 16, 2024 - 07:47

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Rema Namakula, waraye asesekaye mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo ahuriramo na The Ben, yatangaje byinshi birimo n'ukuntu yisanze ashyizwe ku rutonde rw'abazaririmba muri iki gitaramo.

Uyu muhanzikazi wari utegerejwe na benshi, ubwo yageraga ku kibuga k'indege cya Kigali ahagana saa munani z'ijoro ryo kuri uyu wa 16 Kanama 2024, yakiriwe n'itangazamakuru n'abandi bantu batandukanye bateguye iki gitaramo.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yatangaje byinshi bitandukanye birimo kugaragaza ko yishimiye kuba agiye gutaramira mu Rwanda, mu gihugu avuga ko akunda cyane.

Yahishuye ko kugira ngo atumirwe muri iki gitaramo ari The Ben wabimugiriyemo, abwira abateguye iki gitaramo ko bashobora gufatanya ibintu bikagenda neza, nabo barabyumva birangira bamwemereye.

Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko kuba ari mu Rwanda we na Sheebah bivuze ikintu kinini mu muziki wa Uganda, kuko bugaragaza ko abagore nabo bahuze bari mu kazi.

Yavuze ko mu gihe yaramuka amaze igihe kinini mu Rwanda nta kabuza yajya no gushyigikira Sheebah mu gitaramo afite kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Kanama 2024, muri Camp Kigali.

Rema biteganyijwe ko aza gutaramira mu Karere ka Musanze kuri uyu wa gatanu tariki 16 Kanama 2024, mu gitaramo aza guhuriramo na The Ben, Dj Marounald na Dj Briane.