Rayon Sports yikuye mu gikombe cy'amahoro

Rayon Sports yikuye mu gikombe cy'amahoro

 Mar 8, 2023 - 10:37

Nyuma y'uko umukino wari kuyihuza na Intare FC kuri uyu wa Gatatu wimuriwe ku wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023, perezida wa Rayon Sports yatangaje ko iyi kipe yikuye mu gikombe cy'amahoro.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo FERWAFA yandikiye ibaruwa Rayon Sports na Intare FC ibamenyesha ko umukino wari kubahuza kuri sitade ya Bugesera usubitswe, ukaba ari umukino wo kwishyura muri kimwe cya munani cy'igikombe cy'amahoro.

Rayon Sports yahise itumiza inama y'igitaraganya yatumiyemo itangazamakuru, perzida w'iyi kipe Uwayezu jean Fidele atangaza ko iyi kipe yikuye muri iri rushanwa.

Uwayezu yagize ati:"Twabatumiye kugira ngo tuganire. Hari icyo twifuzaga kubatangariza. Nk’uko mubizi mu Rwanda shampiyona irarimbanyije.

"Murabizi ko twari twarakinnye umukino ubanza na Intare, twagombaga gukina umukino wo kwishyura uyu munsi saa 15h kuri Stade ya Muhanga ariko ntibyakunda kubera izindi mpamvu."

"Uyu munsi twatunguwe no kubona iyo baruwa batubwira ngo umukino wimuwe, washyizwe ku wa Gatanu. Ku wa Gatanu, ku Cyumweru dufite umukino. Impamvu baduhaye ngo ni amategeko namwe mwaza kuyareba (...) twari twaramaze kwishyura ikibuga, nk’umuryango wa Rayon Sports twari twaritabiriye tubizi, tubishaka, tuzi agaciro k’igikombe cy’amahoro."

"Ibi ngibi byatunaniye, biraturenga dusanga tutagomba gukora ibintu huti huti, tutakinisha abakinnyi ku wa Gatanu uyu munsi bagaruriwe mu nzira, nurangiza no ku Cyumweru bakine shampiyona.... tubahamagaye tugira ngo tubabwire ko nka Rayon Sports ikipe ikundwa n’abantu benshi, federasiyo amategeko yajya yubahirizwa. Dusanze tutabishobora, Rayon Sports tuvuye mu gikombe cy’Amahoro, twandikiye FERWAFA bazafate uwo twari guhura akomeze."

Ikibazo gikomeye cyabaye hagati ya FERWAFA na Rayon Sports nuko umukino wasubitswe hakurikijwe amategeko atarimo kugenderwaho mu gikombe cy'amahoro cya 2023.

FERWAFA yatanze impamvu z'uko kuba uyu mukino wari kuba saa 12:30 byashobokaga ko amakipe yanganya hakongerwaho iminota 30, bikaba bishobora no kuba ku mukino wa saa 15:00 kandi ikibuga cya Bugesera nta matara afite ngo babe bakomeza gukina.

Gusa amategeko agenda igikombe cy'amahoro cya 2023 avuga ko amakipe nanganya bazajya bahita batera penariti kugira ngo haboneke ikipe ikomeza hatongeweho iminota 30. Bivuze ko haba unukino wa saa 12:30 na saa 15:00 ntacyari kuyibangamira.

Rayon Sports yatanze impamvu nyamukuru ivuga ko idaahobora gukina umukino ku wa Gatanu, ngo yongere ihite ikina umukino wa shampiyona uzayihuza na AS Kigali ku Cyumweru.

Uwayezu jean Fidele(Uri iburyo) yemeje ko Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy'amahoro

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)