Rayon Day 2023:Rayon Sports yatangaje ikipe izayifasha guha abafana bayo ibyishimo

Rayon Day 2023:Rayon Sports yatangaje ikipe izayifasha guha abafana bayo ibyishimo

 Jul 31, 2023 - 15:11

Rayon Sports yatangaje ko ku munsi wayo uzwi nka Rayon Day izakina n'ikipe yo muri Benin yitwa Loto-Popo FC.

Tariki 05 Kanama 2023 nibwo abakunzi ba ruhago mu Rwanda by'umwihariko abafana ba Rayon Sports bategereje umunsi w'iyi kipe wiswe Rayon Day.

Ni umunsi w'ikipe ya Rayon Sports aho iyi kipe igomba kwereka abakunzi bayo gahunda ifite mu mwaka w'imikino 2023/2024, harimo cyane cyane kwerekana abakinnyi yaguze ndetse no kwinjiza abakunzi bayo mu mwaka mushya w'imikino.

Abakunzi ba Rayon Sports bari bafite amatsiko menshi yo kumenya ikipe izakina na Rayon Sports umukino wa gicuti kuri uyu munsi wayo, basubijwe mu masaha y'umugiroba kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rayon Sports yatangaje ko ikipe izakina nayo umukino wa gicuti kuri Rayon Day ari ikipe yitwa Loto Popo FC yo mu gihugu cya Benin.