PNL22:APR FC yanyagiye Rutsiro, Kiyovu icika Police FC

PNL22:APR FC yanyagiye Rutsiro, Kiyovu icika Police FC

 Mar 4, 2023 - 14:23

Ku munsi wa 22 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda ikipe ya APR FC yanyagiye Rutsiro FC mu gihe Kiyovu Sports yabashije kwikura mu nzara za Police FC imaze iminsi imeze neza.

Umukino wa mbere w'umunsi wa 22 wa Primus National League wabaye ku wa Gatanu aho Gorilla FC yatsinze Marine FC ibitego 2-1, naho kuri uyu wa Gatandatu hari hateganyijwe imikino ine.

Ku isaha ya saa 15:00 i Bugesera nibwo umukino wahizaga APR FC yari iyoboye urutonde na Rutsiro FC wari utangiye, APR FC ikaba yashakaga kuguma kuri uyu mwanya ititaye ku bakeba bayo dore ko itabarushaga amanota menshi.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi Rutsiro FC yabanje mu kibuga

Kuva ikipe ya Rutsiro FC yazamuka mu kiciro cya mbere, yari imaze guhura na APR FC imikino ine yose iyitsindwa ndetse nta n'igitego yinjije mu izamu ry'iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

Kuri uyu munsi nabwo APR FC yaje nta gahunda yo gutakaza ifite, maze igice cya mbere kirangira ifite ibitego bitatu ku busa bwa Rutsiro FC. Ibitego bitego byatsinzwe na Ruboneka jean Bosco ku munota wa kenda, Ombolenga Fitina ku munota wa 31 ndetse na Bizimana Yannick atsinda icya gatatu ku munota wa 40.

Mu gice cya kabiri kigitangira ku munota wa 46 Bizimana Yannick yahise atsinda igitego cya kane, nyuma y'iminota ibiri gusa Niyibizi Ramadhan atsindira APR FC igitego cya gatanu ku busa bwa Rutsiro FC.

Rutsiro FC yabashije kubona igitego cyayo cya mbere mu izamu rya APR FC cyatsinzwe na Jean Claude ku munota wa 52 kuri penariti, ariko Nshuti Innocent atsindira APR FC igitego cya gatandatu ku munota wa 55 nawe kuri penariti ndetse umukino urangira uko.

Ku rundi ruhande i Muhanga naho harimo habera umukino ukomeye aho Police FC yari yakiriye Kiyovu Sports. Wari umukino utoroshye kuri Kiyovu Sports ishaka igikombe cya shampiyona, dore ko yagombaga kwikura imbere ya Police FC yari imaze imikino ine itsinda gusa.

Abakinnyi Police FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

Ku munota wa gatatu gusa Kiyovu Sports yari ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Riyad Nordien, ariko cyaje kwishyurwa na Usengimana Danny ku munota wa 45 bajya kuruhuka banganya 1-1.

Ku munota wa 87 nibwo Mugenzi Bienvenue yatsinze igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports, biba ibitego 2-1 bituma Kiyovu Sports itwara amanota atatu.

Indi mikino yabaye, Mukura yatsinze Bugesera FC igitego kimwe ku busa, mu gihe Rwamagana City yatsinze Sunrise ibitego 2-0.

APR FC yagumye ku mwanya wa mbere

Kiyovu Sports irarushwa abiri na APR FC