Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Kanama 2024, nibwo Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yakiriye mu biro bye biherereye Entebbe abahanzi Alien Skin, Bebe Cool na Jose Chameleone.
Mu butumwa Bebe Cool yasangije abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga, yerekanye ifoto ari kumwe na bagenzi yafatiwe ku biro by'Umukuru w'Igihugu arangije arandika ati "Twasuye Nyakubahwa."
Yunzemo ko bagiranye ibiganiro birebire kandi byiza, ati "Twagiranye ibiganiro birebire nk'abavandimwe b'abanyamuziki. Byari ibintu byiza."
Bebe Cool na Jose Chameleone, bakaba basanzwe bagaragara mu bikorwa by'ishyaka National Resistance Movement (NRM) rya Perezida Museveni, uretse Alien Skin wahoze abarizwa mu ishyaka National Unity Platfoarms rya Bobi Wine ritavuga rumwe n'ubutegetsi.
Perezida Museveni, yakiriye aba bahanzi, mu gihe kuri uyu wa Gatatu ari nabwo yagize umuhanzi Eddy Kenzo Umujyanama we Mukuru mu bijyanye n'Ubuhanzi.
Abahanzi Alien Skin, Bebe Cool na Jose Chameleone basuye Perezida Museveni
