Perezida Donald Trump na Nicki Minaj umubano ukomeje kuba uwa hafi

Perezida Donald Trump na Nicki Minaj umubano ukomeje kuba uwa hafi

 Jan 30, 2026 - 23:08

Mu nama ya Trump Accounts Summit yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habaye igikorwa cyatunguye abantu benshi kigahita kiba inkuru ikomeye mu bitangazamakuru. Ibi byabaye nyuma y’uko Perezida wa Amerika, Donald Trump, avuze asa nutebya ku nzara z'umuraperikazi Nicki Minaj.

Mu magambo ye, Trump yagize ati:“Navuze ko nzareka inzara zanjye zigakura, kuko nkunda izo nzara. Nzazireka zikure!” 

Aya magambo yahise asetsa cyane abari bitabiriye iyo nama, bituma icyumba cyuzura ibyishimo n’ibitwenge.

Nyuma y’ayo magambo, Nicki Minaj yahise ajya ku rubyiniro, atangaza ku mugaragaro ko ari umufana wa mbere wa Donald Trump, amagambo yakiriwe n’urusaku rw’abari aho. 

Ibi byagaragaje umubano udasanzwe hagati y’uyu muhanzi uzwi cyane mu njyana ya rap na perezida wa Amerika.

Icyarushijeho gutuma iki gikorwa kivugwa cyane ni uko Nicki Minaj na Donald Trump bagaragaye bafatanye agatoki ku kandi imbere y’imbaga y’abantu, ibintu byatangaje benshi kandi bigakomeza gukurura impaka n’ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

Iki gikorwa cyongeye kwerekana uburyo Trump akunze gukoresha urwenya n’ibintu bitunguranye mu bikorwa bye bya politiki, ndetse n’uruhare rw’ibyamamare mu gushyigikira no kwamamaza imigambi ye.