P. Diddy na Cassie bari bamaze iminsi baburana, bombi bajyanwe mu nkiko

P. Diddy na Cassie bari bamaze iminsi baburana, bombi bajyanwe mu nkiko

 Jul 7, 2025 - 20:47

Mu gihe urubanza rwa Sean “Diddy” Combs rugiye kurangira, hagaragaye ibirego bishya byatanzwe n’umugabo witwa Clayton Howard, uzwi nka Dave, ushinja Diddy n’uwahoze ari umukunzi we, Cassie Ventura, kumuhemukira binyuze mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina.

Howard avuga ko yakoraga ibikorwa by’uburaya ku nyungu za Diddy, aho yaje kwanduzwa indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina na Cassie ndetse ngo yamuteye inda, ariko Cassie aza kuyikuramo atabimubwiye.

Ku wa 2 Nyakanga 2025, itsinda ry’abacamanza rigizwe n’abagabo umunani n’abagore bane, ryemeje ko Diddy ahamwa n’ibyaha bibiri muri bitanu yaregwaga, n’ubwo rwanze ko ahita arekurwa atanze ingwate ya miliyoni imwe y’amadorari.

Diddy yafashwe ku wa 16 Nzeri 2024 i Manhattan, urubanza rwe rwatangiye ku wa 5 Gicurasi 2025, naho igihano cye kizatangazwa ku wa 3 Ukwakira 2025.

Cassie  Ventura na Diddy bamaze kujyanwa mu nkiko 

Cassie Ventura na Diddy bari bamaze iminsi na bo rugeretse mu nkiko